Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo ku mupaka munini wa Rubavu, Grande Barriere, hinjiye imodoka ziirimo imibiri y’abasirikare ba Afurika uy’Epfo baguye mu mirwano yabahanganishije n’umutwe wa M23 mu rugamba izo ngabo zarwanyemo, nkuko zaje mu butumwa bwa SADC, bwiswe SAMIDRC.
Mu ngabo za SADC, iza Afurika y’Epfo zaguye ku rugamba zigera kuri 14 nubwo abatangaza imibare bagenda bayihindagura. Mbere nabwo batashye indi mirambo y’abaguye ku rugamba nabwo irashyingurwa.
Amashusho y’imodo nini itwaye iyo mirambo igaragara yinjira ku mupaka wa Rubavu, abashinzwe imirimoo yo ku mupaka ku ruhandde rw’u Rwanda barayakira, basuzuma impapuro ziranga ibyo itwaye.
Hagaragara kandi abasirikare ba Afurika y’Epfo bamwe binjiza ibikapu ibirimo ibintu byabo binjirira ku mupaka bakabereka aho babitereka kugira ngo bisakwe mu rwego rw’umutekano w’ibyinjiza mu gihugu.
biteganyijwe ko aba basirikare n’imodoka itwaye imirambo ya bagenzi babo baguye ku rugamba baza guca ku mupaka wa Cyanika mu Majyaruguru y’u Rwanda binjira muri Uganda aho bahagurukira berekeza iwabo muri Afurika y’epfo.
Ni icyemezo Perezida wa Afurika y’Epfo afashe nyuma yo kotswa igitutu n’abadepite mu nteko ishinga amategeko yabo ndetse n’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi bwe, basaba ko abasirikare babo boherejwe muri DRC bagarurwa kuko basanze atari inyungu z’igihugu bagiyemo ahubwo hari ibindi bibyihishe inyuma bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Umunyamakuru wa mamaurwagasab yakurikiranye igikorwa cyose ku mupaka wa Rubavu
Ubutumwa bwa SAMIDRC bwari bugizwe n’ingabo za Malawi, Tanzania, Burundi na Afurika y’Epfo yari ifitemi ingabo nyinshi n’ibikoresho kabuhariwe byo kurwana na M23 nubwo batabigezeho.
Yanditswe na Samuel Mutungirehe