Monday . 1 June 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 25 May » Rubavu: Abazahembwa muri Rubavu Music Awards and Talent Detection bamaze gutoranywa – read more
  • 12 May » Rwanda: Hazatangwa ibikombe 2 muri Shampiyona – read more
  • 9 May » Rubavu: Itorero EAR ryateguye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 – read more
  • 27 April » Rubavu: Rubavu Music Awards and Talent Detection igiye kongera kuba bwa kabiri – read more
  • 27 April » RDC: Hashyizweho umutwe ushinzwe kurinda ibirombe – read more

Impuzamiryango Pro-Femme Twese Hamwe yamaganiye kure ubwicanyi bukorerwa abagore

Monday 30 April 2018
    Yasomwe na

Impuzamiryango Pro-Femme Twese Hamwe yamaganye ubwicanyi bwakorewe umubyeyi witwa Muhaweniman Beatrice wo mu ntara y’Iburasirazuba wishwe n’ umugabo we akamucagaguramo ibice akajya kumujugunya mu rufunzo nyuma y’iminsi ibiri abitse umurambo we mu nzu.

Ibinyujije mu itanagazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa 30 Mata 2018 Pro- Femme Twese Hamwe yasabye abanyarwanda kwirinda amakimbirane mu ngo ariyo kenshi aba intandaro y’ubwicanyi, inasaba abaturanyi b’imiryango ibanye nabi kujya batanga amakuru hakiri kare kugira ngo inzego zinyuranye zitabare amazi atararenga inkombe.

Ntezimana Damascene yabwiye inzego z’ umutekano nyuma yo gutabwa muri yombi ko ariwe wiyiciye umugore we Muhawenimana Beatrice babanaga mu ntara y’Iburasirazuba, akarere ka Rwamagana, umurenge wa Karenge akagari ka Karenge.

Tariki 21/04/2018 nibwo uyu mugore yicwe ariko inkuru y’iyicwa rya nyakwigendera yamenyekanye tariki 28/04/2018.

Iyicwa rya nyakwigendera ryamenyekanye nyuma y’uko abo mu muryango we bamuburiye irengero nyuma haza gukekwa umugabo we atabwa muri yombi maze asobanura uko byagenze abona no kujya kwerekana mu rufunzo aho yari yarajugunye umurambo we yari yarakataguyemo ibice akabitwara mu igunira akajya kubijugunya.

Uyu mugabo yabwiye inzego z’umutekano ko we n’umugore we bari bafitanye amakimbirane ariko ubuyobozi buvugako butigeze buyamenya. Nyakwigendera na Ntezimana bafitanye abana batandatu.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru