Indege ya Sudan Airways itwara abagenzi yageze ku kibuga mpuzamahanga cya Khartoum ku Cyumweru, tariki ya 1 Gashyantare 2026. Iyi yabaye indege ya mbere y’ubucuruzi ihasesekaye nyuma y’imyaka hafi itatu ibikorwa byo gutwara abantu mu kirere byarahagaze kubera intambara imaze igihe iteza ibibazo bikomeye muri Sudani.
Urwo rugendo rwatangiriye mu mujyi wa Port-Soudan uherereye ku Nyanja Itukura rwerekeza i Khartoum, rwahawe uburenganzira n’Ikigo gishinzwe indege za gisivili. Iki kigo cyemeje ko Minisitiri w’Intebe Kamil Idris yari mu bagenzi bari muri iyo ndege.
Iki gikorwa kibaye mu gihe ikibuga cy’indege cya Khartoum cyari cyarahagaritswe kuva muri Mata 2023, ubwo imirwano yadukaga hagati y’ingabo za Leta n’umutwe witwaje intwaro wa Forces de soutien rapide (FSR).
Kongera kwakira indege z’ubucuruzi bifatwa nk’intambwe ikomeye igaragaza icyizere cyo kongera kuzahura ibikorwa remezo no gusubiza igihugu mu murongo w’umutekano nyuma y’igihe kirekire cy’imidugararo.
Chadadi Habimana




















