Pasteur Shyirambere Theogene, na mushiki we Mukamuratwa Eveline bavuga ko batemewe ibiti 38 bya Kawa ku itongo ry’isambu y’ababyeyi babo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ibikorwa bafata nko gupfobya Jenoside bakurikije ibindi byagiye biba ku muryango wabo.
Ni ibikorwa byabereye mu Mudugudu wa Bujanga mu Kagari ka Kigoya mu Murenge wa Kanjongo ho mu karere ka Nyamasheke, bagasaba ko bahabwa ubutabera no kwigisha abagifite ingengabitekerezo nk’iyo kuyireka.
Pasteur Shyirambere Theogene, agaragaza uburyo yamenye aya makuru ndetse n’uburyo ahamya bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Mu kiganiri na Mamaurwagasabo yagize ati: "Ku itariki 8 (werurwe, 2025) nibwo nakiriye telefone bambwira ko batemye kawa, abaturanyi bajyamo kuzireba, nanjye nsanze barazitemyemo ibiti 38. Ibiri mu mitima y’abantu ntabwo turabimenya ariko hano ni mu matongo, muri jenoside bose barishwe, nitwe twasigaye, turi abuzukuru."
Akomeza agira ati: "Uwabikora wese yaba agifite ya ngengabitekerezo ya jenoside akaba ariyo ikibimutera, cyane ko ubu twegereje kwibuka ku ncuro ya 31. hari byigeze kuba, mushiki wacu utuye mu i Tyazo namuguriye inka baraza barazitema, nkeka ko ibyo bintu byaba byaraturutse aho ngaho."
Bamwe mu baturanyi be nabo bahamya ko hari isano bifitanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside, Nsengiyumva Vincent ati: "Umuntu wakoze ibi bikorwa bifitanye isano rwose n’ingengabitekerezo ya jenoside kuko hariya haruguru yaho hari izindi kawa nziza kuruta izi."
Dusabyemungu Oscar yunzemo ati "Ni ikawa twasanze batemaguye natwe biraturenga cyane rwose, nubwo tutazi uwabikoze ducyeka ko byaba bifitanye isano n’ingengabitekerezo."
Kubera izo mpamvu niho bahera basaba ko babona ubutabera ndetse aha hantu hagakazwa umutekano dore ko ngo atari ubwa mbere ibyo bibaye.
Pasteur Shyirambere Theogene aboneraho gusaba inzego zibishinzwe kwita kuri uyu mudugudu.
Ati "Ibi biti ntibisubiraho ariko turasaba ubutabera kuko n’abaturage hano ntabwo batekanye kuko uwo muntu nahura nabo ni joro nabo yabatema, icyo nasaba nuko inzego zibishinzwe nzisaba ko zareba cyane muri uyu mudugudu, muri uyu mudugudu harimo ibibazo bikomeye."
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buvuga ko ntawari wafatwa acyekwaho gutema izi kawa ariko iperereza rikaba rigikomeje, bakavuga kandi ko batapfa kwemeza ko ari ingengabitekerezo batarafata uwabikoze.
Mupenzi Narcisse umuyobozi w’akarere ati : "Kubera yuko uwazangije kugeza uyu munsi ataramenyekana ariko hagikorwa iperereza kugirango azamenyekane, icyo twakoze gusa nuko ubuyobozi bwahageze ariko tugerageza no kumubaza niba hari umuntu azi baba bafitanye amakimbirane mu rwego rwogutangira gushaka amakuru, atubwira ko ntawe bayafitanye."
Akomeza agira ati "Biriya bikorwa byakozwe hariya ni ibikorwa bigize icyaha, ubundi umenya ko bifitanye isano ari uko wabanje kumenya ucyekwa, ntabwo aka kanya umuntu yahita avuga ngo bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya jenoside, ibyo ahanini umuntu abisesengura ari uko yabanje kubona amakuru yibanze, ariyo mpamvu navugaga ngo iperereza riri gukorwa nihagira ibizavamo tuzongera tubamenyeshe."
Mu turere 10 duherutse gushyirwa ku rutonde ko twiganjemo ingengabitekerezo ya Jenoside ntihagararamo utwo mu ntara y’Iburengerazuba, akaza ku mwanya wa mbere ni Gasabo.
Inkuru yanditswe na Sitio Ndoli



















