Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia
Imwe mu ndege z’ikigo cya Tanzania gikora ingendo zo mu kirere yafatiriwe na Leta y’u Buholandi kubera ideni iki gihugu kibereyemo Ikigo cyo muri Suède cyayitsinze mu rubanza.
Amakuru dukesha Igihe, avuga ko iyi ndege yafatiwe ku kibuga cyo mu murwa mukuru, Amsterdam ku itegeko ryatanzwe n’Urukiko rwo mu Buholandi.
Ifatirwa ry’iyi ndege ryaturutse ku rubanza ikigo cyo muri Suède cyitwa ‘EcoEnergy Africa AB’ gifite umushinga w’uruganda rukora isukari mu gace ka Bagamoyo muri Tanzania cyatsinzemo Leta y’iki gihugu yari yacyambuye ibyangombwa by’ubutaka.
Nyuma yo gutsindwa urukiko rwategetse Leta ya Tanzania kwishyura miliyoni $165, gusa ntibyakorwa ari nabyo byavuyemo ifatirwa ry’iyi ndege.
Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta muri Tanzania, Dr Eliezer Feleshi yatangaje ko iki kigo babereyemo umwenda ari cyo cyasabye ko indege ifatirwa.
Yavuze ko kugeza ubu hatangiye ibiganiro kuri iki kibazo ndetse yizeza ko mu minsi mike kizaba cyakemutse.