Saturday . 18 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Ingabo za Tigray zateye ahari iza Ethiopia bakozanyaho

Tuesday 20 July 2021
    Yasomwe na

Ingabo z’Ishyaka rya TPLF riyoboye Intara ya Tigray zateye Akarere ka Afar zihangana n’izaho zashyigikiye izo bamaze amezi agera ku munani bahanganye za Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed.

Ikinyamakuru Reuters cyanditse ko iyo mirwano yatangiye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ikaba yagejeje kuri uyu wa Mbere ikiba.

Umuvugizi wa Afar yavuze ko ingabo za Ethiopia zigiye kuza kubashyigikira bagasubiza inyuma iza TPLF.

Ati “Ubu [ingabo za Ethiopia] ziri mu nzira ziza kandi tuzakorana nazo [Ingabo za TPLF] tuzikure aha.”

Umuvugizi w’ingabo za TPLF, Getachew Reda, yemeje iby’ayo makuru ariko avuga ko batari kurwana ngo bigarurire ako gace.

Yagize ati “Ntabwo turajwe ishinga no kuba twakwigarurira agace na kamwe muri Afar. Icyo tugendereye ahanini ni guca intege ubushobozi umwanzi arwanisha.”

Reda yavuze ko ingabo za TPLF zamaze kwirukana abarwanyi bari baturutse mu Karere ka Oromiya bakaza kwifatanya n’ingabo za Afar.

Kuva Abiy Ahmed yakohereza ingabo muri Tigray mu Ugushyingo 2020 ngo zihirike ku butegetsi zinambure intwaro iz’ishyaka TPLF rihayobora, ababarirwa mu bihumbi bamaze kuhasiga ubuzima mu gihe abandi miliyoni ebyiri bavuye mu byabo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru