Bamwe mu baturage batuye mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu, barataka igihombo batewe n’ubusimba bwibasiye imyaka yabo, ku buryo babona buzabateza igihombo gikomeye, bagasaba ababishinzwe kubafasha guhangana natwo, nko kubashakira umuti wahangana natwo.
.
Mu myaka y’ibasiwe nutu dusimba nkuko aba baturage babyivugira harimo ibishyimbo, ibigori, intoryi, inyanya, aho ngo utu dusimba bavuga ko tuyigeramo ubundi ikarumba, tukayibuza kwera ngo itange umusaruro kubaba bayihinze, ku buryo aba baturage bavuga ko twabateje igihombo gikomeye.
Ibi binemezwa n’umukecuru witwa Sinkabuze Venasiya, ufite imyaka 72, utuye mu Mudugudu wa Mukondo mu Kagari ka Kiraga.
Ati“ Utu dusimba twateye muri kino gihe bukatwangiriza, ubu mfite imyaka 72, kuva nabaho namenya n’ubwenge nibwo nabona iki cyorezo kimeze gitya.”
Ibi kandi bishimangirwa n’undi muturage witwa Ndutiye Jean Baptiste, akaba ari n’Umuyobozi w’Umudugu wa Bucyiro, ho mu Akagari ka Kiraga.
Yagize ati"Ubu busimba buraturumbije cyane, twashatse, umuti twashyiramo twarawubuze, nta musaruro tubonye muri kino gihembwe,Ubu busimba buraturumbije cyane, twashatse, umuti twashyiramo twarawubuze, nta musaruro tubonye muri kino gihembwe.
Aba baturage basaba Leta y’u Rwanda kugira icyo yabafasha nko kubashakira umuti wo guhangana nutu dusimba bagaragaza nk’icyorezo kidasanzwe cyibasiye imyaka yabo.
Sinkabuze yakomeje agira ati" Ingaruka, dufite ni iyi nzara n’urupfu, twishwe n’inzara ariko nka leta ibonye ko dufite akababaro, kuko nkaho hari ahantu nahingaga, nahakuraga nk’imifuka ibiri, ariko nutwo gusoroma naratubuze.
Ndutiye nawe, asaba ubuvugizi kugirango haboneka imiti yahangana nutu dusimba.
Nawe yakomeje agira ati" Mwadukorera ubuvugizi leta ikareba ko yadushakira imiti ifite ubukana, yagerageza kugabanya ubwo busimba.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Ufitabeza Jean d’Amour, yatangarije MamaUrwagasabo TV, ko kino kibazo nk’ubuyobozi, bukizi, kandi ko hari imiti yateganyijwe mu guhanganana kandi akavuga ko idahenze.
Ati" Icyo kibazo ndakizi, kandi twatangiye no kugikoraho, hari udusimba koko duto, tujya mu myaka. Ni udusimba, si uburwayi rw’imyaka ni udusimba ahubwo tuza tugafata imyaka nkiyo waruvuze".
Uyu muyobozi yakomeje agira agira ati" Utwo dusimba rero kuturwanya birashoboka kandi twaranabitangiye, mu bajyana b’ubuhinzi twababwiye uburyo bwo kuturwanya."
Umurenge wa Nyamyumba nk’umwe mu Mirenge igize Akarere ka Rubavu, uhingwamo ibihingwa bitandukanye byiganjemo ngandurarugo, bifasha abahatuye mu mibereho yabo.





















