Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, yongeye gusubiramo ko igihugu cye gitekereza gushoza intambara k’u Rwanda.
Gushoza intambara ku rwanda si ubwa mbere byumvikanye ku bategetsi ba DRCongo, kuko n’igihe Perezida Tshisekedi yiyamamarizaga i Goma, ashaka gusubira ku butegetsi muri Manda ya Kabiri arimo yavuze ko ashobora kurasa Kigali yibereye Goma, ndetse asaba abari imbere ye kumuhundagazaho amajwi akabakuriraho ubutegetsi bw’u Rwanda.
Kuva ubwo itangazamakuru ryakomeje kubaza Minisitiri w’itumanaho n’itangazamakuru Patrick Muyaya niba guverinoma igifite umugambi w’umukuru w’igihugu ariko agasubiza ko hagishyizwe imbere kugera ku mahoro bizaturuka mu nzira za dipolomasi kuko byatangaga icyizere.
Kuri uyu wa Gatatu ubwo yari mu kiganiro na France 24, Muyaya yongeye kubazwa ku by’intambara n’u Rwanda niba ishoboka.
Yagize ati: “Intambara turi kuyitekerezaho. Rwose tubirimo."
Yavuze ko u Rwanda arirwo rushyigikiye umutwe wa M23. Ni mu gihe hashize imyaka irenga ibiri, rwaragaragaje ko ibyo ari ibinyoma bisa, byo kwihunza inshingano ku ruhande rwa RDC mu kibazo cy’umutekano muke kiri ku butaka bwayo.
Amagambo ya Muyaya ashimangira ibyo u Rwanda rumaze igihe kinini rwereka amahanga, ko RDC ifite umugambi wo guhungabanya umutekano warwo ndetse byakunze gushimangirwa kenshi na Perezida Tshisekedi, binasubirwamo n’umusangirangendo we uyobora u Burundi, Evariste Ndayishimiye.
Ni amagambo yajyanye n’imvugo, kuko RDC yatangiye gukusanya abarwanyi b’imitwe itandukanye irimo FDLR, bahabwa ibikoresho n’amafaranga, ndetse batangira gutera ibitero ku butaka bw’u Rwanda. Ingero ni ibyagabwe mu Karere ka Musanze mu 2019.
Yari abishingiye ku kuba M23 yarambuye ihuriro ry’Ingabo za RDC ibice byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo birimo Santere ya Minova, Lumbishi, Numbi na Shanje kugeza tariki ya 21 Mutarama 2025.
Yavuze ko ingabo z’u Rwanda ari zo ziri gufata ibice byo mu Burasirazuba bwa RDC, ibintu atigeze atangira ibimenyetso.
Umunyamakuru yabajije Muyaya niba RDC ishobora gushoza intambara ku Rwanda, asubiza ati
Aya magambo ya Muyaya aje akurikira ubundi buhamya bw’abahoze mu mutwe wa FDLR, baherutse gutoroka bakishyikiriza u Rwanda, bavuze ko Ingabo za Congo zibaha ibikoresho n’ubundi bufasha kugira ngo batere u Rwanda.
Ishimwe Patrick yabwiye abanyamakuru ati: “Batubwiraga ko niturangiza gukubita M23, tuzaza gufata n’u Rwanda.”
Mugenzi we witwa Niyitanga Gervais na we yahamije ko ingabo za RDC (FARDC) ari zo zababwiraga ko bazatera u Rwanda.
Ati “Iyo twabaga tugiye kurwana, Gen Justin yaduhaga amabwiriza y’uko tugomba kwitwara ku rugamba, akaduha amasasu, ufata Machine Gun, RPG cyangwa Mortier akayifata. FARDC ni yo yabiduhaga, tukajya ku rugamba, ikatubwira ko tuzatera u Rwanda.”
Amagambo ya Minisitiri Muyaya yabyutse akurikirwa n’amakuru yuko umujyi wa Sake wafashwe n’abarwanyi ba M23, ikintu cyatumye hibazwa niba hari bwongere gushyirwa igitutu kuri uyu mutwe, ukaba washinjwa kubuza abatuye Goma kubona ibyo kurya byanyuraga i sake bivuye Kitshanga, Bukavu uzamukiye Minova ndetse na Rubaya.
Yanditswe na Samuel Mutungirehe


















