Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Intego yacu nuko ukwezi kwa Gatandatu iri soko ryarangirana nako-Mulindwa

Tuesday 15 April 2025
    Yasomwe na

Umushingwa wo kubaka isoko rya Gisenyi, ry’akarere ka Rubavu ni umwe mu mishinga yo muri uyu mujyi yadidinye mu buryo bukabije, aho rimaze imyaka irenga 14 ryubakwa ariko ritaruzura.

Icyakora ubu hari inkuru nziza ku bari bategereje ko ryuzura, dore ko ukwezi kwa Gatandatu uyu mwaka, kuza gusiga ryuzuye, nkuko ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bubitangagaza.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko mu bikorwa byo ku ryubaka hagezweho imirimo ya nyuma (finisage) yo kurisoza, nko gusiga amarangi.

Ibi bishimangirwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, wemeza ko iri soko imirimo yo ku ryubaka igeze ku musozo.

Yagize ati: "Ubu rero amasezerano na kwiyemezamirimo wubaka (iri soko) yarasinywe, yaranatangiye, ubu hari ibikoresho yatumije mu masoko yaba ayo hanze cyangwa ayo mu gihugu, ariko twapanze akazi ku buryo imirimo yose igendera rimwe, ntago ari ukuvuga ngo tuzabanza kimwe dukurikizeho ikindi, oya".

Akomeza agira ati: "Imirimo isigaye, niba ari ugutera amarangi, niba ari gushyiramo amakaro, niba ari ugukora hanze, gutunganya hanze; ibi byose mu minsi mike mugiye kubibona biri kugendera rimwe, kuko twebwe intego yacu nuko ukwezi kwa Gatandatu iri soko ryarangirana nako".

Aho isiko rya Gisenyi rigeze kuri ubu muri Mata 2025

Nk’isoko rimaze igihe kinini ritegerejwe n’abantu benshi ngo baribyaze umusaruro, baryitegaho iki?

Mulindwa yakomeje agira ati: "Birumvikana hazaba habonetse ibyumba bishya, buriya ririya soko ryubatse ku buso bwa metero kare 2500, ubwo urakuba Gatanu, kuko rigeretse gatanu, ubwo bibe 7500, ubwo urumva ni ubuso bushya bubontse kandi mu mujyi hagati, hasanzwe habereye ubucuruzi, ubwo rero bisobanuye ko abantu bizaborohera kuvugurura inzu zabo, kubera ko babonye aho bimukira".

"Iryo soko rero nirimara kuzura rizaba risa neza, rizaba ritanze umurongo, urumva Rubavu izahita yihuta mu iterambere".

Imirimo yo kubaka iri soko rya Gisenyi yagiye idindira, nkaho yagiye isubikwa, bityo bigasubiza inyuma, kurangira kubakwa kwaryo ari nako ubuyobozi mu Karere ka Rubavu, nk’abari bafite ishingano mu iyubakwa ryaryo bugenda busimburana, gahatangwa impamvu zitandukanye muri iryo dindira.

Yanditswe na Eulade Mahirwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru