Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Intekonshingamategeko umutwe w’abadepite ni ishusho yuko umugore ashoboye

Wednesday 8 August 2018
    Yasomwe na

Imyaka ibaye itanu,intekonshingamategeko umutwe w’abadepite yatowe kuva mu mwaka wa 2013 kugeza 2018.

Ubwo abaturage batoraga abadepite, muri iyi manda nibyo hagaragaye abagore benshi mu ntekonshingamategeko.

Iyi nteko icyuye igihe biteganyijwe ko iseswa ejo tariki ya 9 kanama 2018, na Nyakubahwa Perezida wa Lepubulika y’u Rwanda Paul Kagame nkuko bitegankwa n’itegeko nshinga rya Lepubulika y’u Rwanda.

Iyi nteko icyuye igihe, hari igizwe n’abadepite 80, muri abo abagore bari 52 nubwo kugeza ubu isheshwe harimo abagore 50, kuko abavuye muri iyi nteko bazamuwe mu ntera.

Muri abo bagore bahawe izindi nshingano harimo,
1.Nyirasafali Esperance, Minisitiri mushya w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango.
2.Uwacu Julliene, mimisitiri w’umuco na Siporo
3. Guverineri w’intara y’amajyepfo, Mureshyankewano Marie Rose.
Iyi nteko irangije manda, yari iyobowe na. Hon Mukabalisa Donatille, Perezidante ukomoka mu ishyaka rya PL.

Akaba yari afite ba Visi Perezida babiri.
1 Mukama Abbas,
2. Uwimanimpaye Jeanne D’Arc

Mukabalisa Perezidante, w’intekonshingamategeko amaze imyaka itanu ayiyoboye, akaba yarinjiye mu nteko mu mwaka 2000 muntekonshingamategeko y’inzibacyuho, aza kuba umudepite guhera 2003 kugeza 2011, ajya mu nteko umutwe wa Seana, kugeza 2012 aho yavuye asubira mu ntekonshingamategeko umutwe w’abadepite 2013, ari nabwo yatorewe kuba Perezidante, yatowe ku majwi 79 muri 80.

Mu ntekonshingamategeko umutwe w’abadepite uba ugizwe n’abadepite 80 muri bo 53 bakomoka mu mitwe ya Politiki 24 bava mu cyiciro cy’ihariye cy’abagore, 2 bahagarariye icyiciro cy’urubyiruko, 1 uhagarariye icyiciro cy’abantu bafite ubumuga, nkuko bitegenkwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo yaryo ya 09 ivuga ko mu nzego zose zifatirwamo ibyemezo Abagore nibura bagomba kuba 30%.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru