Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Iraq: Djamila Boutoutao w’imyaka 29 n’umwe mu bagore 40 bagiye kwicwa bazira ko bashakanye n’abarwanyi ba ISIS

Wednesday 23 May 2018
    Yasomwe na

Urukiko rwo muri Iraq rwakatiye igihano cy’urupfu abagore 40 nyuma yo ‘guhamwa n’icyaha’ cy’uko bashakanye n’abahoze ari abarwanyi b’umutwe wa Islamic State.

Abagore 40 ngo bakatiwe urwo gupfa kubera ko bashakanye n’abarwanyi ba ISIS
Abenshi muri aba bagore ngo bavuye mu bindi bihugu birimo n’ibyo mu Burayi bajye gushakana n’abarwanyi ba Islamic State.

Hari abavuga ko ibyo Iraq iri gukora ngo ari ukwihorera ku bwarwanyi ba ISIS bamaze imyaka itatu barigaruriye igice kinini cya Iraq gituranya na Syria.

Mbere y’uko bariya bagore bicwa buri wese yahawe iminota icumi yo gusaba imbabazi.

Abenshi muri bo bavuze ko bazira ubusa kuko ngo babeshywe n’abagabo babo ko nibagera muri Syria na Iraq bazabaho neza kandi ko nta bikorwa by’iterabwoba bazashorwamo.

Umwe muri bo witwa Djamila Boutoutao w’imyaka 29 yabwiye urukiko ko yashatse umugabo aziko ari umuhanzi ukora injyana ya ‘rap’.

Ati: “Nyuma y’icyumweru ubwo twari mu kwezi kwa buki muri Turikiya nibwo namenye ko umugabo wanjye ari umurwanyi wa ISIS.”

Boutoutao ni umwe mu baturage b’u Bufaransa bagera ku 1 900 bagiye muri Syria na Iraq gukorana na ISIS.

Muri rusange abanyamahanga 40 000 bagiye gukorana na ISIS muri Syria na Iraq.

Mu kiganiro yahaye The Guardian Boutoutao yavuze ko ababajwe n’uko nta muntu numwe umwumva ndetse ngo na Ambasade y’u Bufaransa nzishaka kumuvuganira.

The Guardian ivuga ko abantu 300 bamaze kwicwa bazira ko bakoranaga na ISIS.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru