By Imfurayabo Pierre
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ibibuga by’indege (RAC), ari nacyo gishinzwe imirimo yo kucyagura, yavuze ko imirimo iri gukorwa izatuma ikibuga cy’indege cyongera ubushobozi bw’aho indege ziparika, umuhanda zikoresha zihaguruka n’imiryango abagenzi bakoresha.
Umuyobozi mukuru wa RAC, Firmin Karambizi, yabwiye itangazamakuru ati “Turimo kwagura ubushobozi bwa parikingi z’indege n’inzira zo guhaguruka kwazo kugira ngo twongere umutekano mu gihe habaho kwiyongera kw’ingendo zitunguranye. Turi kandi kwagura aho abagenzi bakoresha.”
Imiryango abagenzi bakoresha izagurwa ku rwego rwubahirije amahame y’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe iby’indege za gisivili (ICAO), hagamijwe kwirinda imirongo no kwirinda umuvundo mu kwakira abagenzi.
Ibipimo ngenderwaho mpuzamahanga bya ICAO ku bijyanye no kwakira abagenzi bisaba ibihugu gushyiraho ibikoresho byabugenewe byo kuborohereza gutambuka n’imizigo yabo, no gushyiraho uburyo bwo gutwara abantu, igihe bagenda mu nyubako z’ikibuga cy’indege.
Ategeka kandi ibibuga gushyiraho ikoranabuhanga riha abagenzi amakuru umunota ku munota yerekeye ingendo zihari, indege zigenda, iziza, ingendo zasubitswe, izikererwa n’imiryango ikoreshwa.
Nk’uko Karambizi abitangaza umuhanda wo guhaguruka kw’indege uzaba ufite kilometero 3.1, mu gihe parikingi izaba ifite ubushobozi bwo kwakira indege 18.
Mu gihe kirenga imyaka itatu ishize, ubushakashatsi ku kwakira neza abakilira (customer service surveys) bushyira Ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali mu bibuga 10 byiza muri Afurika.
RAC ivuga ko miliyoni zirenga 30 z’amadolari ya Amerika zashyizwe mu mirimo yo kucyagura mu myaka itatu ishize.
Imirimo iri gukorwa ubu izatuma iki kibuga, kigabanya imirongo mu kugenzura abafite ingendo binjira ku kibuga n’abazivuyemo basohoka. Izongera ubwiza bwo kwakira abanyacyubahiro no kugenzura imizigo mu buryo bwiza.
Ikibuga cy’indege cya Kigali ni cyo kibarizwaho indege 12 za RwandAir zikora ingendo zerekeza mu byerekezo 29 muri Afurika, i Burayi, mu Burasirazuba bwo hagati na Aziya.
Guverinoma iherutse gutangaza ko Rwandair imwe muri sosiyete z’indege zihuta muri Afurika yagenewe miliyari 145 Frw mu 2020/2021 zizayifasha kwivana mu bibazo yatewe na Coronavirus.
Leta y’u Rwanda yari yayigeneye ingengo y’imari ya miliyari 121.8 Frw mu mwaka w’ingengo y’imari 2019/2020.
Inkuru dukesha Igihe

















