Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Jeanette Kagame yibukije abatarisuzumisha kanseri ko usanze ayirwaye yitabwaho itaramurenga

Thursday 4 February 2021
    Yasomwe na

Madamu Jeannette Kagame yakanguriye buri muntu kwipimisha indwara za kanseri, abamara impungenge ko usanze ayirwaye yitabwaho itaramurenga agakokeza kubaho no kwiteza imbere.

Yabitangaje uri uyu wa kane, tariki ya 4 Gashyantare 2021, mu ijambo yatangaje mu kwihiziza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya kanseri.

Jeannette Kagame yavuze ko ari byiza gukomeza gukangurira no kwigisha abantu kubaho ubuzima buzira umuze, bahora bisuzumisha kugira ngo bamenye uko bahagaze bityo mu gihe basanze batwaye bitabweho indwara itarabarenga.

Yasabye kandi abantu kuzirikana ko mu mibare itangwa igaragaza uko kanseri ihagaze ku isi, mu banduye haba harimo ababyeyi abana n’abavandimwe kandi ko ubuzima bwabo budakomeza kuba uko bwari bumeze bataramenya ko barwaye kanseri.

Imibare y’umwaka wa 2020 yatangajwe n’Ikigo Mpuzamahanga gikora ubushakashatsi kuri Kanseri (IARC), igaragaza ko imibare y’abanduye Kanseri ku Isi yazamutse ikarenga miliyoni 19.3, abishwe na yo bakagera kuri miliyoni 10 bavuye kuri miliyoni 9.6 babaruwe mu 2019.

Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS), rivuga ko ubwoko bunyuranye bwa Kanseri buza ku mwanya wa kabiri mu ndwara zica benshi ku Isi, hafi 70% y’abicwa na Kanseri zitandukanye bakaba ari abo mu bihugu bikennye n’ibifite ubukungu buciriritse.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru