Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

KAYONZA: Bamaze imyaka icumi batarishyurwa na rwiyemezamirimo

Thursday 22 January 2026
    Yasomwe na

Abaturage bo mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza bagaruka ku kibazo bamaranye imyaka icumi nyuma yo gukora mu mushinga wateraga ibiti bya JOTOROFA bakarangiza ariko umushinga ntubishyurE ubu imyaka ikaba ibaye icumi batarishyurwa.

Uwitwa MUKANTABARA Florantine yagize ati "Twakoreye umushinga bita gitorofa Rwanda Bio use nyuma uwo mshinga baje kuwuhagarika ariko tumaze amezi abiri n’igice birangira bataduhembye ariko umuyobozi wacu atubwira ko amafaranga cyacu yari ku karere, ku karere naho tujyayo tujyezaho turaheba."

Naho uwitwa MURENZI Innocent nawe yahamije ko bambuwe n’uyu mushinga yagize ati ‘’Twakoze mu mushing wa Gitorofa dukoreshwa n’umuyobozi witwa NKONGORI John noneho turakora, igihe umushinga wahagaze ntabwo twamenye igihe wahagarariye ariko uhagaze cyari igihe cyo kugira ngo duhembwe yaraduhembye arikohasigaramo amezi atatu niba Atari abiri n’igice abafitemo macye bafite nka mirongo itandatu ( Ibihumbi mirongo itandatu) hari n’abafitemo za miriyoni’’

Aba baturage basaba inzego za leta kubafasha bakishyurwa amafaranga yabo.

MUKANTABARA yakomeje agira ati ‘’ batwatse ubutabo bwa konte baratwijeje ngo bagiye kuyaduha ubwo rero ikintu cyambabaje nuko twagujije ngo dufuguze konti ariko kuva badutuma konti ntakintu bartubwira cyangwa se ngo babe baduha amafaranga yacu ubwo rero twagiraga mutuvuganire ese niba baduha amafaranga macye tukishura amafaranga twagujije’’

Umuyobozi w’agateganyo w’akarere ka Kayonza Fred HATEGEKIMANA avuga ko iki kibazo kizwi ndetse ko batangiye gushaka uburyo aba baturage bafashwa kwishyurwa n’uwari umukoresha wabo.

Yagize ati ‘’ yego ariko nacyo kibazo ndakizi ntabwo bakoreraga let ani umushinga w’umuntu bakoreraga wahingaga icyo gihingwa kitwa Jotorofa, ariko biza kugaragara nyuma ko nyirawo yawusheshe cyangwa se akawuhagarika atabishyuye cyangwa se hari amafaranga atabishyuye ahubwo leta nk’abaturage nuko igomba kubakurikiranira kugeza igihe bazayabonera’’.

Uyu mushinga wateraga ibiti muri uyu murenge ndetse no muyindi mirenge yegereye parike y’akagera gusa nyuma waje gusesa amasezerano wari ufitanye n’akarere uwari rwiyemeza mirimo ntiyabahembye mu mezi agera kuri atatu abaturage bamukoreye.

Fiston Hakizimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru