Yanditswe na Imfurayabo Pierre Romeo
Imodoka isanzwe itwara abanyeshuri ifashwe n’inkongi y’umuriro mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Werurwe 2019, igeze hafi ya Hotel Nobleza muri Kicukiro irashya irakongoka, shoferi ararusimbuka.
Inkuru dukesha ukwezi.rw iravuga ko iyo modoka yo mu bwoko bwa bus ku bw’amahirwe ifashwe n’inkongi nta munyeshuri n’umwe itwaye kuko yari igiye kubafata ngo ibageze ku mashuri.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Jean Marie Vianney Ndushabandi, yabwiye Ukwezi ko iyo mpanuka yatewe n’insinga z’iyo modoka zakoranyeho bigateza inkongi.
Yagize ati "Ni imodoka isanzwe itwara abanyeshuri. Ifashwe n’inkongi y’umuriro muri iki gitondo ijya gufata abanyeshuri ngo ibageze ku ishuri. Umushoferi yavuze ko yatewe n’amasinga yakoranyeho maze ateza iyo nkongi. "
Yavuze ko umushoferi yarokowe n’uko yabonye umwotsi uzamuka akavamo agiye kureba agasanga imodoka yamaze gufatwa
Iyi modoka yafashwe n’inkongi yari igiye gutwara abanyeshuri

















