Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Kabarebe, Kaboneka, bamwe mu basimbuwe muri Goverenoma

Thursday 18 October 2018
    Yasomwe na

Itangazo rivuye mu biro bya Minisitiri w’Intebe ryatangajwe na Guverinoma y’u Rwanda ni iry’impunduka zikomeye zabaye muri za Minisiteri zinyuranye. Minisitiri w’Ingabo, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Umuyobozi mukuru wa Police ni bamwe mu basimbuwe mu buryo butari bwitezwe cyane.

Prof Shyaka Anastase wari umuyobozi w’Urwego Rw’igihugu rushinzwe imiyoborere yasimbuye Hon Francis Kaboneka wari umaze imyaka ibiri ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, uyu yari yaje aturutse mu Nteko Ishinga amategeko aho yari Umudepite.

General Major Albert Murasira wari umuyobozi mukuru wa Banki ya CSS-Zigama yagizwe Minisitiri w’Ingabo asimbura General James Kabarebe wari umaze imyaka irenga 10 ari kuri uyu mwanya.

Dr Richard Sezibera wari umusenateri niwe wasimbuye Mme Louise Mushikiwabo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Mme Nyirasafari Esperance wari Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango yasimbuye Julienne Uwacu kuri Minisiteri y’umuco na Siporo.

Julienne Uwacu yari aherutse gusaba imbabazi ku kibazo cy’ibura ry’indirimbo zubahiriza ibihugu kuri Stade ku mukino mpuzamahanga wahuje u Rwanda na Guinea. Julienne Uwacu nta mwanya yahawe.

Mme Solina Nyirahabimana wigeze kuba Minisitiri mu biro bya Perezida wa Republika niwe wahise asimbura Nyirasafari Esperance.

Mme Hakizumuremyi Soraya yagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n‘Inganda asimbura Vincent Munyeshyaka wari ugiye kumara umwaka muri uyu mwanya.

Mme Ingabire Paula yagizwe Minisitiri w’ikoranabuhanga na inovasiyo asimbura Jean de Dieu Rurangirwa nawe wari ugiye kumara umwaka muri iyi Minisiteri yongeweho Inovasiyo.

Mme Germaine Kamayirese wari umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu muri MININFRA ubu yagizwe Minisitiri wa Minisiteri nshya ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru