Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more

Kagame na Tshisekedi bagiye kongera guhurira i Luanda

Tuesday 5 July 2022
    Yasomwe na

Hagati y’uyu munsi tariki 5 Nyakanga n’ejo tariki 6 Nyakanga biteganijwe ko aribwo abakuru b’ibihugu by’u Rwanda Perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi wa RDCongo bahurira I Luanda muri Angola, ku buhuza bw’umuyobozi w’Akarere k’ibiyaga bigari (ICGRL) ari nawe Perezida wa Angola.

Kuri ubu amezi akabakaba kuri abiri arashize u Rwanda na Congo barebana ay’ingwe kubera ibirego Congo imaze igihe ishinja u Rwanda kuba rufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 umaze iminsi urwana n’ingabo za Congo FARDC. Ariko muri uyu muhuro uteganijwe i Luanda byitezwe ko hazagufatwa umuti w’ayamakimbirane amaze iki gihe cyose hagati y’ibihugu byombi.

Ibi kandi byanatumye Congo ikiraho amasezerano yari yarasinyanye n’u Rwada inahagarika ingendo za sosiyeti ya RwandAir. Gusa u Rwanda rwakomeje guhakana ibi birego rushinjwa na Congo byo gufasha M23 ruvuga ko uriya ari umutwe witwaje intwaro ntaho uhuriye na rwo nk’uko Congo irurega.

Ibi bihugu byombi bigiye guhura nyuma y’uko umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba urimo gutegura kohereza ingabo zawo kugarura amahoro mu Burasirazuba wa Congo ahamaze iminsi havugwa umutekano mucye kubera intambara yagati y’ingabo za Congo na M23. Gusa ngo izi ngabo zizajyayo ntizizaba zirimo iz’u Rwanda kuko Congo yabyanze.

Mu kiganiro Perezida Kagame yaraye agiranye na RBA yavuzeko kuba Congo yaranze ko ingazo z’u Rwanda zijyayo ntakibazo kirimo kuko ntawe rwingingira koherereza ingabo zarwo.

Ati “Niba mbyibuka neza u Rwanda rwageze muri EAC mbere ya Congo. Ibyo ariko ntacyo bitwaye, twese turi abanyamuryango ba EAC. Iyo bavuze ingabo za EAC, mu by’ukuri bisobanuye ko u Rwanda ruri mu bagize izo ngabo.”

“Ibi kandi bituma urugendo n’umuti w’ibibazo byoroha kurushaho, mu gihe uruhande bireba ari rwo Congo ruvuga ko rutewe ikibazo no kuba u Rwanda rwakwitabira. Ibyo ntakibazo binteye. Ntamuntu n’umwe turi kwinginga ngo tube muri izi ngabo.”

Perezida Kagame yanavuze ko n’ubwo Congo ivuga ko idashaka ingabo za RDF ku butaka bwayo, uko byagenda kose uwo ariwe wese yatumiriwe kugarura amahoro ku butaka bwayo akwiye gukemura ikibazo neza.

Yavuze ko ikibazo cy’umutekano mucye uri mu Burasirazuba bwa Congo gikemutse neza ntakibazo byaba biteye u Rwanda.

Ati “Baramutse bavuga bati tugiye kurandura burundu iyi FDRL ikomeje guteza ibibazo hagati y’u Rwanda na Congo, hanyuma bakagakomeza kuvuga bati tugiye gushyigikira amahoro muri iki gice cy’Uburasirazuba bwa Congo ndetse bakanazirikana Abenyecongo bavuga Ikinyarwanda, M23 basubizwa muri sosiyeti ya Congo hanyuma bagasubizwa urenganzira nk’abaturage b’iki gihugu ku buryo badakomeza kurwana..., ni kuki nagira ikibazo?”

Yavuze kandi ko izi ngabo ziramutse zihaye u Rwanda amasezerano ko ntabisasu bizongera kuraswa ku butaka bw’u Rwanda byaba bikozwe na FARDC cyangwa FDLR nabyo ntacyo byaba bitwaye.

Perezida Kagame ngo yakwishimira ibi byagerwaho ntaruhare rw’u Rwanda rurimo kuko n’ubundi kohereza ingabo zarwo muri Congo hari ikindi kiguzi byatwara.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru