Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Karongi: Barasaba kwishyurwa amafaranga y’ingurane ku mitungo yabo bamaze igihe bategereje

Friday 4 October 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu baturage bo mu karere ka Karongi, mu murenge wa Rubengera, mu kagari ka Buhazi, bari bafite ubutaka ahubatswe akiraro cyo mu kirere barasaba kwishyurwa amafaranga yabo, dore ko ngo bamaze igihe bategereje barahebye.

Umwe muri bano baturage witwa Nyiramajyambere Josephine utuye mu murenge wa Rubengera mu kagari ka Bubazi, mu mudugudu wa Makurungwe na bagenzi be bafite kino kibazo, barasaba kwishyurwa imyaka yabo yangijwe n’ikiraro cyo mu kirere.

Abo baturage bavuga ko kutishyurirwa ku gihe, byabagizeho ingaruka zitandukanye zirimo kubura akazi, ndetse no kugorwa no kubura ibyo kurya kuko aho bari barahinze imyaka yaranduwe.

Undi muturage nawe witwa Nyiramihinda Goreth nawe agaragaza ingaruka zo kuba kitaracyemuka yagize.

Yagize ati: “Nawe reba uko hangana, baraje barayirandura bagiye kucyubaka. Inzara itumereye nabi kandi dufite n’abanyeshuri biga no gutanga ubwishingizi mu kwivuza (mituweli). Batubwira ko amafaranga ahari ariko twajya kuri banki bakatubwira ko atarahagera, njye bari bambariye miliyoni, mu dukorere ubuvugizi.”

Akomeza agira ati: “Baduhe amafaranga twigurire indi myaka cyangwa dushake n’ibindi dukora biduteza imbere, kuko kuva muri Mata uyu mwaka batubwira ko bazayaduha barinda bataha tutayabonye".

Aho ikiraro cyanyuze hejuru habariwe agaciro k’imitungo kuko ntakindi nyirubutaka yemerewe kuhakorera ariko benshi ntibishyuwe

Kuri iki kibazo, Anastase Safari umuyobozi wa One Stop Center, ishami rishinzwe ibikorwa remezo mu karere ka Karongi, yavuze ko bari gukora uko bashoboye ngo abaturage bose bafite iki kibazo aha bishyurwe. Cyakora agaragaza ko abatarishyurwa byagiye bitinzwa nuko nta byangombwa by’ubutaka bafite bityo bakabanza bakabishaka.

Ati: “Mu baranduriwe imyaka abatarishyurwa ni abataruzuza ibisabwa badafite ibyangombwa, ku buryo bisaba ko babanza kubibona kuko abishyurwa ni abafite ibyangombwa by’ubutaka".

Icyo kiraro cy’abanyamuguru gihuza abaturage bo mu Mudugudu wa Makurungwe n’uwa Kabuga mu Kagari ka Bubazi mu Murenge wa Rubengera muri kano karere ka Karongi.

Yanditswe na Eulade Mahirwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru