Wednesday . 9 September 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 28 August » Itangazo ryo gutanga isoko – read more
  • 21 August » G.S MATYAZO: Itangazo rihamagarira gupiganira amasoko – read more
  • 21 August » Abaturiye pariki y’Igihugu y’Ibirunga na Gishwati barishimira umusaruro uturuka mu bukerarugendo – read more
  • 24 July » Abanyamakuru basabwe kwirinda kubogama mu gihe bakora inkuru – read more
  • 16 July » Lioner Messi yageze ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2026 – read more

Karongi: Bari gutanguranwa n’abajura ku myaka bahinze

Monday 29 April 2024
    Yasomwe na


Bamwe mu baturage bo mu karere ka Karongi bavuga ko babangamiwe n’ubujura bw’imyaka bukorerwa mu mirima y’abo, aho bamwe bahisemo kujya bayisarura iteze bayitanguranwa n’abajura.

Aba baturage bo mu mirenge ya Rubengera, Bwishyura na Mubuga bavuga ko babangamiwe naba bajura, biba imyaka ihinze mu mirima aho byabateye kujya bayisarura itarera kugira ngo bayitanguranwe n’abajura.

Umuturage wo mu murenge wa Bwishyura yagize ati "Abajura baraturembeje, ku buryo tugeze ubwo dusarura imyaka itarera ngo tuyitanguranwe naba bajura, ibi biratubangamiye kandi igihugu gifite umutekano, ariko uw’imyaka twarawubuze.."

Ubu bujura bukomeje gufata indi ntera muri aka karere, ibitoki akaba ari kimwe mu myaka yibwa muri buno bujura, aho biba igitoki, hanyuma bagasiga umutumba n’amakoma.

Gashanana Saiba, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyura aherutse gutangaza ko ibibazo by’ubujura muri uyu murenge byiganjemo abana batarageza ku myaka 18 y’ubukure bubahangayikishije.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru