Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Karongi:Umukobwa w’imyaka 27 yahiriye mu nzu

Tuesday 3 July 2018
    Yasomwe na

Umukobwa w’imyaka 27 wari ucumbitse mu nzu iri mu mudugudu wa ETO Nyakigezi, Akagari ka Kiniha mu murenge wa Bwishyura yaraye ahiriye mu nzu afungiranye arakongoka. Abo mu muryango we bababajwe cyane n’uko bategetswe kumushyingura umurambo we udasuzumwe.

Inzu yari acumbitsemo yari ikingiye inyuma ikingishije ingufuri nini Inzu yari acumbitsemo yari ikingiye inyuma ikingishije ingufuri nini
Saa yine z’ijoro ryakeye abaturanyi be aho yari atuye mu gipangu kirim inzu zikodeshwa batabaje ubuyobozi ko hari inzu itangiye gushya. Iyi nzu yabagamo Uwimana Claudine, umukobwa wibanaga.

Abaturanyi n’abatabaye bagerageje kuzimya umuriro cyangwa gutabara Uwimana birabananira kuko inzu ye yari ikinciye inyuma kandi ngo ifungishije ingufuri nini cyane batazi ko asanzwe afungisha nk’uko babibwiye Umuseke.

Aba baturage bavuga ko batabaje ubuyobozi, Inkeragutabara na DASSO ariko bose ngo bakahagera nta ushobora kuzimya umuriro kuko batabashaga gukingura urugi rufungishije ingufuri nini.

Mukabutare Claudine umuyobozi w’Umudugudu yabwiye Umuseke ko amaze gutabazwa yahageze saa tanu, agasanga Inkeragutabara na DASSO barahari ariko ntacyo babashije gukora kuko nta gikoresho kizimya umuriro bari bafite.

Uyu muyobozi avuga ko yatabaje Police ikahagera saa sita z’ijoro umuriro umaze kuzima nabo bakabasha guca iyi ngufuri, uyu mukobwa nawe yahiye n’ibiri mu nzu byose byakongokanye na we.

Ab’iwabo bababajwe no kumushyingura nta perereza

Abaturanyi be bavuga ko bakeka ko uyu mukobwa yishwe maze agatwikwa kuko basanze yahiriye aho yaryamaga kandi nta kigaragaza ko yagerageje neo kwitabara kuko batigeze banamwumva atabaza muri icyo gihe cyose cyo gushya.

Bavuga ko kandi kuba basanze akingiranye ari ikindi kimenyetso ko yatwitswe nkana yenda amaze kwicirwa mu nzu yari acumbitsemo.

Police nyuma yaje kubwira abari hano n’abo mu muryango we ko iyi nzu yahiye kubera insinga z’amashanyarazi nk’uko babivuga.

Issaie Nyabyenda na Innocent Rusanganwa basaza ba Uwimana babwiye Umuseke ko muri iki gitondo bagiye kuri Police kubaza igikurikiyeho bakababwira ko bagomba gushyingura umurambo wabo.

Basanze yahiriye mu nzu ariko aryamye neza aho yari asanzwe aryamaBasanze yahiriye mu nzu ariko aryamye neza aho yari asanzwe aryama
Gusa nyiri izi nzu, usa n’uwahungabanye ubu, yabwiye umunyamakuru w’Umuseke ko inzu Uwimana yabagabo nta muriro wari urimo kuko hashize igihe kinini atishyura amashanyarazi n’insinga zijyamo bari baraziciye.

Abaturage hano ndetse n’abo mu muryango w’uyu mukobwa bavuga ko bababajwe n’ikemezo Police yafashe. Abaturage bavuga ko hakwiye gukorwa iperereza haherewe nko ku bantu basangiraga n’uyu mukobwa nimugoroba.

Umuvugizi wa Police Iburengerazuba yatubwiye ko iki kibazo kikiri mu iperereza.

Nyabyenda na Rusanganwa bavuga ko bibabaje cyane kuba bagiye gushyingura mushiki wabo umubiri we udasuzumwe kwa muganga ngo bavuge icyamwishe nk’uko ku mpfu nk’izi bikorwa kenshi.

Nabo kugeza ubu ngo nta kindi bakoze uretse kubahiriza ibyo basabwe na Police ngo bamushyingure. Umunyamakuru wacu yavuyeyo ahagana saa yine z’iki gitondo bagiye kujyana umurambo wa Uwimana ku irimbi.

Src:Umuseke

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru