Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Karongi: Uwasenyewe n’ibiza atanishoboye arasaba ubufasha bwo kubakirwa

Thursday 12 December 2024
    Yasomwe na

Umuturage witwa Uwitonze Emmanuellia wo mu Murenge wa Bwishyura, Akagari ka Nyarusazi, mu mudugudu wa Birembo ho mu karere ka Karongi arasaba ubufasha bwo kubakirwa inzu akava mu bukode ari kwirukanwamo na nyirayo kubera kutagira aho arambika umusaya.

Uwo mubyeyi avuga ko abana n’umugabo ufite ubumuga bw’ijisho bakaba batanishoboye, avuga ko bagorwa no kubona imibereho, byakiyongeraho n’ubukode basabwa buri kwezi bikababera imbogamizi. Akomeza avuga ko bamaze kunanirwa kubwishyura, bagasaba ko bafashwa, dore kko no kubona nicyo kurya nabwo bitaborohera.

Yagize ati: “Inzu yacu yari mu Mudugudu wa Bwishyura, Umurenge wa Bwishyura, Akagari ka Nyarusazi yubakishije ibiti, ubwo rero ibiza bije mu 2023 muri Werurwe birayisenya yose, ibyo mu nzu byose biheramo tujya ku gasozi.”

Yakomeje agira ati: “Abayobozi bahise badufasha badushyira mu nsengero zari hafi aho, baba ariho badufashiriza, nyuma baduha ubufasha bw’ubukode bw’amezi 3. Kuva muri Nyakanga ntangira kwishakaho ubukode none bumaze kunanira pe!”

Uwitonze ahamya ko kubona amafaranga y’ubukode nayo kwifashisha mu buzima busanzwe bikomeje kumubera imbogamizi.

Ati: “Ikingora cyane muri ubu buzima mbayemo ni ubukode kandi mfite n’utwana tujya ku ishuri, umugabo wanjye nawe ijisho bararibaze riramurya ntakora, no kubona ikiraka bikaba imbogamizi zinkomereye ariko mbonye aho kuba nibura batansohora nakomeza gukora amafaranga y’ubukode akaba yakora n’ibindi.”

Uwitonze ngo ku kwezi adashobora kurenza ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda (5,000Frw) byavuye mu nshuro aca, akabona ari make yo gutunga umuryango akishyura n’ubukode bityo ngo nk’umuntu utishoboye wahuye n’ibiza akeneye gufashwa na Leta.

Ati: “Leta yadutabara ikadukura muri ubu bukode kuko ubuyobozi burabizi ko mbayeho gutya.”

Umuturanyi we witwa Uwihaye Jeannette, nawe ahamya ibingibi avuga.

Yagize ati: “Uyu mubyeyi abayeho nabi, aca inshuro kuko rimwe na rimwe iyo atabonye aho akora araburara, twaba twabonye natwe tukamufasha ariko birakomeye kuri we. Inzu ye yasenywe n’ibiza, ntabwo yigeze yubakirwa. Akunda kujya mu nama akabivuga ariko ntafashwe namwe mumukorere ubuvugizi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bwishyurwa, Gashanana Saiba yavuze ko hari abari kubakirwa bahuye n’ibiza mu 2023, ndetse n’abafite ibibanza bakaba bari gutegurirwa Umudugudu bazashyirwamo na cyane ko na Uwitonze Emmanuellie yahuye n’ibiza agashyirwa ku rutonde ariko akaba ari nta kibanza afite.

Yagize ati: “Uyu muturage ntabwo narimuzi ariko niba avuga ko ari ku rutonde rw’abagomba kubakirwa akaba ari nta kibanza afite, buriya ari hamwe n’abandi badafite ibibanza tugiye gushyira mu mudugudu ugiye kubakwa kandi bose bazashyirwamo.”

Akomeza avuga ko muri uyu Murenge wa Bwishyura harimo abandi bahuye n’ibiza ariko bakabura ibibanza bagiye kubakirwa Umudugudu bazatuzwamo.

Ati: “Abahuye n’ibiza hano ni benshi bageze muri 300 ariko bari kubakirwa kuko abamaze gutuzwa ni 81, hari abandi 22 zigiye kuzura, hari abandi 168 badafite ibibanza ariko ubu twamaze kurambagiza site mu Kagari ka Kayenzi, aho bose bagiye gutuzwa”.

Akarere ka Karongi, ni kamwe mu turere tujya dukunda kwibasirwa n’ibiza bitandukanye, biwe bigasiga abaturage basembera abandi bikabahitana.

Yanditswe na Eulade Mahirwe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru