Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Kayonza : Umuhinzi mworozi Nyirabagenzi Marie Goretti arasaba Leta kumuha ibikoresho byo kumufasha kongera umusaruro

Saturday 19 May 2018
    Yasomwe na

Mu karere ka Kayonza mu murenge wa Ndego akagari ka Byimana, mu mudugudu wa Kabeza, hari umuhinzi mworozi wiyemeje kubera bagenzi be urugero.

Twasanze uyu mubyeyi ari mu rutoki rwe rwa kijyambere ruri kubuso bungana na hegitari 2 aho akorera ubwo buhinzi bwa kijyambere mu rwero rwo gutubura igihigwa k’insina.

Yanadutembereje kandi aho ahinga ubutunguru buri ku buso bungana na Hegita 1, ubona ko abuhinga kijyambere kandi umusaruro ukaba mwinshi gusa ngo afite imbogamizi zaho imodoka zinyura zije gutwara ubu butunguru ku isoko kuko umuhanda ari mutoya cyane zitabona aho zica.

Iyo ugeze muri urwo rutoki uhabona insina nziza za kijyambere avuga ko yazivanye mu kigo gishinzwe ubuhinzi cya RAB.

Gusa uyu muhinzi nubwo ahinga kijyambere arasaba ko yahabwa ubumenyi bwisumbuye ku bwo afite binyuze mu mahugurwa, kwitabira imurikagurisha(Expo).

Si urutoki gusa ahubwo twasanze uyu muhinzi afite n’ubworozi bw’Ingurube za kijyambere ari nazo zimufasha mu gufumbira uru rutoki rwe ndetse n’ubutunguru kugira ngo bigire umusaruro mwiza kandi utubutse.

Aganira n’ikinyamakuru mamaurwagasabo.rw Nyirabagenzi avuga ko muri ubu bunzi bwe afite imbogamizi zo kutabona amahugurwa ngo nawe yunguke ubundi bumenyi, akanasaba Leta ko yamukorera umuhanda imodoka zinyuramo zigiye gutwara umusaruro we ku isoko, ndetse ko yamuha ibikoresho birimo Imashini zo kuhira ubutunguru mu gihe cy’izuba riba ryabaye ryinshi,

Agira ati”Muri aka kazi nkora, mpura n’imbogamizi nyishi zitandukanye. Harimo kubura aho imodoka zinyura zije gutwara ibitoki, ubutunguru ku isoko, ibi nabyo biri mubituma umusaruro nabonye utinda kugera ku isoko”

Yongera ati ”Icyo nasaba Leta nuko bamfasaha kumpa imashini zuhira ubutunguru mu gihe cy’izuba, kandi bakampa n’amahugurwa ajyanye n’ubuhinzi ndetse no kwitabira imurika gurisha, ibi byazatuma menya byinshi maze umusaruro nabonaga ukikuba inshuro nyinshi”

Abaturanyi be nabo bishimira ibyo uyu muhinzi mworozi amaze kugeraho, ndetse n’uburyo babona aho bakura ibyo kurya batiriwe bajya kure.

Mutesi Scovia
Mamaurwagasabo.rw

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru