Tuesday . 1 July 2025

INKURU ZIGEZWEHO

  • 30 June » Niki twakwitega ku iserukiramucogurisha ryitezwe mu turere dutanu? – read more
  • 26 June » Rubavu: Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu ku rwanya imirire mibi y’abana – read more
  • 24 June » Nyuma yaho shampiyona yarangiye tutagiye mu Cyiciro cya kabiri twabonye isomo-Meya Nsengimana – read more
  • 23 June » Hari abakobwa benshi cyane aha ngaha bahabonera abagabo - umwe usengera ahiswe ku Iriba rya Yakobo muri Nyundo – read more
  • 23 June » Umuzamu w’umunyarwanda agiye gukina hanze y’umugabane w’Afurika – read more

Kenya: Abakomiseri bamwe mu kanama k’amatora barashinjwa kubangamira ugushaka kw’abaturage

Thursday 18 August 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na NIMUGIRE Fidelia

Umukuru w’akanama k’amatora ka Kenya yashinje bane mu abakomiseri bako batemeje ibyavuye mu matora ya perezida kugerageza guhungabanya itegekonshinga.

Mu itangazo, Wafula Chebukati yavuze ukuntu yabonye ibyihishe inyuma y’akavuyo kabayeho ku wa mbere ubwo itangazwa ryari riteganyijwe ry’ibyavuye mu matora ryatinzwagaho amasaha menshi.

Yavuze ko abo bakomiseri bane nyuma baje kwitandukanya n’ibyatangajwe ko byavuye mu matora basabye ko umukuru w’akanama yoroshya ibyavuye mu matora hagamijwe gutuma amatora asubirwamo bitandukanye n’indahiro bakoze y’akazi.

Ibi bingana no guhungabanya Itegekonshinga n’ugushaka ko ku rwego rw’ikirenga kw’abaturage ba Kenya.

Chebukati yashyigikiye igikorwa cye cyo gutangaza ko William Ruto yatsinze, nubwo habayeho uko kubyanga kw’abo bakomiseri, avuga ko yabikoze mu gukurikiza amategeko.

Abo bakomiseri bane bavuze ko bafite ibibazo ku kuri kw’amajwi yakusanyijwe kandi ko batahawe akanya ko kugenzura ibyavuye mu matora.

Uburyo bwo kubara bakoresheje mu gusobanura izo mpamvu zabo kurashidikanywaho.

Raila Odinga, wari uhatanye bikomeye na Ruto, yanze kwemera ibyavuye mu matora kandi yasobanuye ko azabitambamira mu bucamanza.

Imwe mu ngingo atanga ni uko Chebukati nta burenganzira yari afite bwo gutangaza ibyavuye mu matora.

Iki gishobora kuba ari ikibazo kimwe abacamanza bo mu rukiko rw’ikirenga rwa Kenya bazagomba gufataho umwanzuro.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru