Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Kicukiro: COVID-19 ikomeje guteza ibihombo abagore bacuruza imbuto n’imboga

Tuesday 10 August 2021
    Yasomwe na

Iyo uganiriye na bamwe mu bagore bacuruza imbuto n’imboga mu bice bitandukanye higanjemo abashyizwe amasoko mato mu mirenge ya Kicukiro, wumva abataka igihombo baterwa no kuba abaguzi bamwe bavuga ko ibiciro byazamutse by’imbuto bigatuma nuguze agura bike ku byo yari asanzwe agura bigatera umucuruzi guhomba kuko bimwe bigeraho bikabora bitarabona abaguzi.

Mu bo twaganiriye barimo Nyiramana Rose ucururiza Kicukiro Centre, avuga ko kuva covod yagenda ishyira abantu mu ngo bamwe bagabanyije ubushobozi bwo guhaha, bituma n’imbuto barangura zimwe zangirikira mu bubiko.

Agira ati “Ndangura kabiri mu cyumweru ariko hari igihe njyayo ari uko byatewe na kumboreraho byabuze abaguzi. Umukiriya araza wamubwira ikiro cy’amatunda aho kigeze ukumva acitse intege yakora ishyano akajyana nk’inusu kandi yari asanzwe akugurira nk’ibiro bibiri.”

Mugenzi we avuga ko imbuto ubwazo zihenda ariko abakiriya bamwe basigaye bararetse kuzigura akabanza guhaha icyo kurya muri make yabonye muri ibi bihe bya Covid19.Ati “Ntabwo waba waranguye ibinyomoro ku 1000 ngo uze ubicemoo uduce birangire bitabu ubigurishije nka Magana atatu Magana ane umukiriya azumve icyatumye bihenda. Birangira iby’imbuto abivuyemonawe zikakuborana cyangwa ukezitangira ku kiranguzo ugataha.”

Umubyeyi uzwi ku izina rya Mama Jules we avuga ko guhomba ahanini byatewe nuko wasangaga abaguzi bamwe bagura imbuto bajyana mu bukwe guha abageni ubu bikaba nta birori byemewe.

Ati “Mbere ubukwe bukiba Covid itaraza wabaga ufite gahunda y’abakiriya bashaka imbuto zo gushyira ku nkoko y’imbuto z’abageni, ntiwaburaga n’ibyo bitanu cyangwa bitatu umukuraho ariko ubu nuje kugura ntarenza icyo gihumbi nabwo agsahaka ko umuhamo imbuto hafi ya zose kandi waranguye ku kiro. Ni ibikurura ubukene, umuntu ugasanga aracuruza ariko nta gutera imbere gufatika.”

Umusore wari umaze kugura zimwe mu mbuto mu isoko rya Kicukiro, Ganza James yavuze ko ibintu byahindutse gusa umuntu agura mu bushobozi afite kuko n’imbuto cyangwa imboga ari ingenzi mu mirire cyane cyane muri ibi bihe bya COVID19.

Yagize ati “Najyaga ngura iza bine cyangwa bitatu (ibihumbi) bitewe wenda n’izo mabuja akeneye ariko ubu akenshi ni we ujya kubyizanira kuko mbere yajyana yumva ko ibiciro mubwiye ari ibyo nahimbye.”

Mu isoko ry’imbuto ryo mu nyubako y’isoko rya Kicukiro ho abacuruzi usanga baragabanutse, bakakubwira ko bamwe babuze ubushobozi mu bihe bya covid byatambutse bituma Babura igishoboro hasigara abagikanyakanya nubwo nabo bataka izo mbogamizi z’abaguzi bake.

Ni kimwe kandi n’abagore batandukanye bacururira hirya gati ahazwi nko muri korodori mu isoko ry’imbuto n’imboga rya Kicukiro aho usanga umubare w’abacuruzi watagabanutse ahanini bakakubwira ko bamwe bimukiye ahandi abandi barabireka kubera igihombo bahuye nacyo biturutse kuri za Guma mu Rugo zatambutse utirenganije na bagenzi babo bahisemo gucururiza imbere y’amaduka kubera kubura ubwishyu bwo gufata ibibanza mu masoko yabugenewe gucururizwamo imbuto n’imboga bigahumbya ababihisemo kuko babatwara abakiriya kandi nta misoro yagenwe bishyura.

Abacururiza imbuto n’imboga imbere y’amaduka nabo baahyirwa mu majwi guhombya abemeye kujya mu masoko kuko bakumira abakiriya mu nzira

Inzobere mu by’ubuzima zigira abantu inama yo kurya imbuto n’imboga nka bimwe mu bigize ifunguro ryuzuye bikaba akarusho muri ibi bihe bya covid19 aho uyirwaye cyangwa nundi wese bimusaba kongera imbuto yaryaga nibura amoko atanu atandukanye mu mabara kugira ngo zongerere umubiri ubwirinzi mu guhangana na coronavirusi igihe yaba yageze mu mubiri w’umuntu bigatuma ikira itazahaje uyirwaye.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru