Kimwe n’ahandi ku isi, COVID-19 yateje ibihombo ibikorwa by’ubucuruzi mu Rwanda ndetse biviramo bamwe guhagarika ibikorwa by’ubucuruzi binahagarikira akazi ababikoragamo kubera kwirinda gukwirakwiza virusi ya Corona mu bantu.
Murara Carmel utuye mu Murenge wa Kagarama, akagari ka Muyange ho mu karere ka Kicukiro yatangarije mamaurwagasabo ko icyorezo cya COVID-19 atazibagirwa ko cyatumye afunga ubucuruzi bwe bwari bushingiye ahanini ku kabari k’ibisembuye, bituma n’abakozi yakoreshaga abasezerera nabo bajya mu bushomeri n’ubu akaba atibuka igihombo cyose yagize kuko byatumye asa n’uhagarika ubucuruzi.
Avuga ko corona ikiza yabashaga gucuruza amafaranga ibihumbi 200 ku munsi ariko umunsi hatangiraga Gahunda ya Guma mu rrugo ni bwo yatangiye kubara igihombo.
Agira ati "Ku munsi wa mbere bavuze ngo abantu twese tujye mu rugo njye numvise ari nk’inzozi., sinumvaga ko byakomeza; numvaga wenda ko tugiye kuba dutegereje bakavura abantu bari bamaze kuvugwa ko banduye ubundi bakira twese tukusubirira mu mirimo.
Narafunze nk’abandi bacuruzi, mbwira abakozi ko nabo baba bagiye mu ngo bagategereza umunsi bazadufungurira ariko ibyo nibwiraga si byo naje kubona."
Murara wari usanzwe atunze umuryango uba mu ntara, yavuze ko usibye ubucuruzi bwe bwahazahariye nawe ubwe COVID-19 yaje kumugeraho mu buryo bumutunguye.
Ati "Kwa kundi umuntu asa nuwiyibye ngo agire uko akorera amafaranga ashyira abantu ibicuruzwa mu ngo najyaga nyuzamo nkacuruza ariko simenye ko ndi kwishyira mu byago byo kwandura ibyo nakoraga noneho bigafungira rimwe.
Hashize nk’amezi abiri bakitubwira ngo tube dutegereje Guma mu Rugo irangire, nagezeho numva nanjye ndarwaye inkorora, inicurane bikaze, ariko bya bindi byo gupinga nkumva ni ibisanzwe, cyane ko benshi dusanzwe turwara ibicurane."
Akomeza agira ati "Nagezeho numva narembye, njya kwisuzumisha bambwira ko ari Corona
numva isi inguye hejuru. nakomeje kuremba amafaranga yose nakoreye atangira kunshiraho baramvura ngira Imana ndakira ariko kwa kundi uba ufite inshingano nyishi n’ibigusaba amafaranga biba ari byinshi, mpomba gutyo ku buryo natangiye kugurisha bimwe mu bikoresho by’akabari n’ibindi bicuruzwa. urumva n’abakiriya bari baranyibagiwe byongeye bazi ko ndwaye corona.
Ngiye kubara igihombo sinamenya neza kuko birenga miliyoni ebyiri ntabariyemo n’abanyambuye amadeni, abigendeye ndababura, mbese nasigaye ndwana n’ubuzima bwanjye n’ubw’umuryango."
Murara avuga ko nawe yaje gusanga abantu bakerensa icyorezo cya COVID-19 ari bamwe mubatuma kidacika ngo ubuzima busnzwe bwongere bugaruke.
Ati "Njya numva abantu bato, yemwe n’abakuru bamwe bivugisha ngo ibya corona ni igihugu, nkabumva nkababwira nti uwo itarageraho ni we wakivugisha atyo. umuntu mbwiye ko COVID-19 yampombeje nkaba nsigaye ndi gucuruza ubusabusa byongeye nkoresha inguzanyo kandi nari nishoboye ni we ubasha kubyumva. abantu baramutse babyumvise neza, bakumva ko COVID-19 igihari kandi igihitana n’abantu, bakishyira mu mwanya w’abayirwaye cyangwa abayirwaje twese twashyira hamwe tugahashya iki kintu kuko cyangie byinshi. reba hari abatakaje akazi bajya bampamagara ngo nabashakiye akazi mu mugi, nkababwira nti nanjye nabonye nkira iki cyorezo ibindi bizaza nyuma."
Bamwe mu bakora ubucuruzi b’umwihariko bw’utubari bavuga ko ntawe utazi uko COVID-19 yasubije inyuma ubucuruzi kuko mu byihutirwaga cyangwa byahabwaga amahirwe yo gufungura igihe bibaye ngombwa utubari tutatekerejweho bya hafi kandi natwo twari duhetse umubare munini w’abakuze n’urubyiruko bafitemo akazi ka buri munsi kabatunze, gatunze n’imiryango yabo.
kuva COVID-19 yager amu gihugu, muri Werurwe 2020, utubari twafunguriwe nyuma y’umwaka n’amezi atandatu, ni ukuvuga amezi 18, nabwo dutangira gufungura mu byiciro bitewe no kwirinda gukwirakwiza virusi ya Corona mu bantu.















