Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Kigali-Kabuga:Polisi yarashe umumotari wirutse ahunga kuko ntabyangombwa

Saturday 19 May 2018
    Yasomwe na

Mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Gicurasi 2018, i Kabuga mu mujyi wa Kigali, umupolisi yarashe umumotari ahita apfa, Polisi ikaba ivuga ko uyu mumotari yabanje kwiruka ahunga nyuma akanarwanya umupolisi.

CP Theos Badege, umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, avuga ko uyu mupolisi yakoze amakosa yo kutubahiriza amategeko yo mu muhanda, umupolisi aramuhagarika amusaba ibyangombwa undi arabibura hanyuma umupolisi amukura kuri moto amwambika amapingu, hanyuma ngo umumotari acunga abapolisi babiri bari kumwe nawe ariruka, umupolisi umwe amwirukaho kugeza amufashe.

CP Theos Badege avuga ko birutse bakagera nko mu kilometero kimwe biruka mu tuyira duto no mu bigunda, hanyuma umumotari akaza kugera ubwo ahagarara ariko ngo nyuma yashatse kongera kwiruka umupolisi aramufata ariko umumotari ashaka kumurwanya amwambura imbunda, umupolisi amurusha imbaraga abasha kugumana imbunda ye hanyuma ngo uwo mumotari ashatse kongera kwiruka umupolisi ahita amurasa.

CP Theos Badege avuga ko bibabaje ariko abantu bakaba bakwiye kubikuramo isomo. Yagize ati: "Birababaje birumvikana, kuba twabuze umuntu birababaje ariko abantu bagakwiye kumenya uko bakwiye kwitwara.

Ni ngombwa kwirinda gukora ibyaha ariko no mu gihe wabiguyemo, ugomba gukurikiza icyo amategeko ateganya ukareka ugahanwa aho gushaka kubihunga ngo ugere n’aho urwanya abashinzwe umutekano."

CP Theos Badege avuga ko kugeza ubu umurambo w’uwo mumotari wajyanywe mu bitaro kugirango abaganga bakore raporo, hanyuma ikibazo cy’ibyabaye cyo kikaba cyashyizwe mu maboko y’inzego z’ubugenzacyaha kugirango zikore akazi kazo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru