Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Kigali: Ubwenge buhangano bwitezweho gutanga umusanzu ukomeye mu bushakashatsi bw’imibare

Monday 2 February 2026
    Yasomwe na

Bamwe mu bakozi b’ibigo bya Leta bitandukanye bavuga ko inzitizi zagaragaraga mu ikusanyamakuru ry’imibare zigiye kugabanuka cyane bitewe n’ubumenyi bungutse mu bijyanye n’ikoranabuhanga, by’umwihariko ubwenge buhangano (AI). Ibi biteganyijwe ko bizafasha kwihutisha ubushakashatsi no gutunganya raporo ku gihe.

Ibi babitangaje nyuma yo kumara amezi atandatu bahabwa amahugurwa ajyanye n’ikusanyamakuru ry’imibare hifashishijwe ubwenge buhangano. Aya mahugurwa yari agamije kongerera ubushobozi abakozi b’ibigo bya Leta bifite aho bihuriye n’ibarurishamibare, by’umwihariko mu guhangana n’imbogamizi zagaragaraga mu kwihutisha ubushakashatsi n’ikorwa rya raporo zinyuranye.


Donath Nkundimana, umwe mu basoje amasomo.

Donath Nkundimana umwe mubahuguwe yagize ati”Ariko noneho ikirenze byose ni ikoranabuhanga .Ibi bije kwihutisha akazi ,ibyo wakoraga mu kwezi kuri iyi nshuro wabikora mu masaha 24 kandi ukarenga imbibi .Urumva imibare iva mubushakashatsi ,gukora raporo turabifashwamo n’ubwenge buhangano AI,kuburyo ibintu byoroha kandi bigakorwa kinyamwuga.

Umuhoza Marie Ange mugenzi we yungamo ko mbere bahuraga n’imbogamizi nyinshi mu kazi kabo ka buri munsi, ariko ko ubumenyi bungutse buzatuma bakora neza, vuba kandi ku buryo bunoze.Twateguye imishinga izadufasha mu igenamigambi ,ubushakashatsi twabukoraga 4 mu mwaka ,akaba arinabwo hakorwa raporo ,ibi birero bizatworohereza kuburyo bikorwa vuba.


Umuhoza Marie Ange nawe ari mu basoje aya mahugurwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo, Iradukunda Yves, yashimye umusaruro w’iyi gahunda yo kuzamura ubumenyi bw’abanyamwuga mu mibare. Yabasezeranyije ko Leta izakomeza gukorana na bo bya hafi kugira ngo amahirwe atangwa n’ubwenge buhangano abyazwe umusaruro mu buzima bwa buri munsi.


Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo; Iradukunda Yves.

Abakozi 50 b’ibigo bya Leta bitandukanye ni bo bagize icyiciro cya mbere cy’aya mahugurwa. Bakoze imishinga itandukanye izabafasha bo ubwabo n’ibigo bakorera mu igenamigambi n’ifata ry’ibyemezo. Muri bo, abahize abandi barahembwe.

Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa MasterCard Foundation, Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi, ndetse n’ibigo bya Leta birimo Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA), n’Ishuri Rikuru ry’Afurika ry’Ubumenyi mu Mibare (AIMS).

Ishimwe Honore

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru