Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Korea ya ruguru yahagaritse igeragezwa ry’intwaro za kirimbuzi

Monday 23 April 2018
    Yasomwe na

Inkuru dukesha bbc ivuga ko Perezida wa Korea ya ruguru Kim Jong un yatangaje ko yahagaritse igeragezwa ry’intwaro za kirimbuzi ndetse akanahagarika aho zageragerezwaga mu Majyaruguru y’iki gihugu.

Ibi bije mu gihe uyu Kim Jong un yitegura kugirana ibiganiro na Korea y’Epfo ndetse na Amerika byitezwe ko bazaganira ku kibazo cy’umutekano ndetse no gutsura umubano hagati y’ibi bihugu.

Perezida wa Amerika akimara kumva iyi nkuru yahise ashimira korea ya ruguru kuri iki cyemezo ifashe kuko bizagirira akamaro isi yose ndetse n’ibiganiro bitegura kugirana bikaba byitezweho ko bishobora kubyara umusaruro.

Ati, “Korea ya Ruguru yemeye guhagarika gukomeza kugerageza intwaro za kirimbuzi ndetse n’aho zageragerezwaga, aya ni amakuru meza kuri Korea ya ruguru no ku Isi, kandi biragaragara ko ibiganiro tuzagirana bizatanga umusaruro”

Igihugu cya Korea ya ruguru gifashe umwanzuro wo guhagarika iri gerageza ry’ibisasu bya kirimbuzi nyuma yo kugerageza ibigera kuri bitandatu byatumye n’Umuryango w’Abibumbye ugifatira ibihano harimo ibishingiye ku bucuruzi n’ibindi bihugu.

Kuva mu mwaka w’2000, nta Perezida wa America urahura na Perezida wa Korea ya Ruguru, gusa kuri iyi nshuro byitezwe ko Kim wa Korea ya ruguru azahura na Trump wa Amerika mu minsi ya vuba.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru