Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Leta y’u Rwanda yatangaje impamvu yareze ubwongereza mu rukiko rukemura impaka.

Wednesday 28 January 2026
    Yasomwe na

Leta y’u Rwanda yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kuregera Ubwongereza mu rukiko mpuzamahanga rw’ubukemurampaka ruherereye mu Buholandi, nyuma y’uko icyo gihugu cyanze kongera gutanga indi miliyoni 100 z’amapawundi yari ateganyijwe mu masezerano y’impande zombi ajyanye no kwakira abimukira.


Itangazo rya leta y’u Rwanda ritanga umucyo ku mpamvu rwareze ubwongereza.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara mu ijoro ryo ku wa kabiri, u Rwanda rwasobanuye ko muri Nyakanga 2024, Minisitiri w’intebe mushya w’Ubwongereza yatangaje ko ayo masezerano yasheshejwe burundu, avuga ko yapfuye burundu, mu gihe leta y’u Rwanda itari yabimenyeshejwe, ibintu u Rwanda ruvuga ko bitajyanye n’uko ayo masezerano yakorwagamo.

Ku wa kabiri, umuvugizi wa Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza yatangaje ko leta yabo izaharanira kurinda inyungu z’abasora. Yagize kandi ati "ayo masezerano yo kohereza abimukira mu Rwanda yari ikosa rikomeye, kandi ryatakajweho amafaranga menshi, aho amapawundi miliyoni 700 yakoreshejwe harimo ayo kohereza abantu bane gusa."

Muri ayo mafaranga yose, u Rwanda ruvuga ko rwatanzweho miliyoni 290 z’amapawundi, arenga miliyari 570 z’amafaranga y’u Rwanda.

U Rwanda ruvuga ko Ubwongereza bwasabye ko u Rwanda rwakwiyemeza kutishyurwa ubwishyu bubiri bwa buri miliyoni 50 z’amapawundi bwari buteganyijwe muri Mata 2025 na Mata 2026.

Leta y’u Rwanda ivuga ko yari yiteguye kwemera ibyo bisabwa iyo amasezerano aza guseswa mu buryo bunoze kandi habayeho ibiganiro byo kunonosora ingingo nshya zijyanye n’uburyo byakorwa.

Icyakora, kubera ko ibyo bitagezweho, u Rwanda ruvuga ko ayo mafaranga agomba kwishyurwa hakurikijwe amasezerano yari yarumvikanyweho, bityo ruhitamo kugana urukiko.


Abimukira bajya mu Bwongereza bakoresha utwato duto bambuka inyanja ya Manche.

Ku ruhande rw’Ubwongereza, nta tangazo riragira icyo rivuga ku byatangajwe n’u Rwanda.

Kugeza ubu, urukiko rw’ubukemurampaka rwa PCA rwo mu Buholandi ntiruratangaza igihe impande zombi zizatangira kuburana.

Chadadi Habimana

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru