Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Louise Mushikiwabo, yishimiye ubutumwa yagenewe na Jeannette Kagame

Saturday 13 October 2018
    Yasomwe na

Kimwe n’ abandi Banyarwanda benshi n’ abanyamahanga, Jeannette Kagame, Umufasha wa Perezida w’ u Rwanda nawe yifashishije urubuga rwa Twitter agaragaza ibyishimo yatewe n’ intsinzi ya Louise Mushikiwabo watorewe kuba Umunyamabanga Mukuru w’ Umuryango w’ ibihugu bikoresha Igifaransa.

Ubu butumwa Jeannette Kagame yabwanditse mu gifaransa , umanza bifitanye isano no kuba Louise Mushikiwabo yatorewe kuba Umunyamabanga Mukuru wa OIF.

Tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati “Jya mbere Mushikiwabo, Imbuto nziza ku gihugu cya basogokuruza, Jya mbere mwari wa Afurika komeza utware igicaniro cy’ agaciro mu mutima w’ Abakoresha Igifaransa”

Louise Mushikiwabo wari wiriranywe akanyamuneza kubera intsinzi yaheshe ishema u Rwanda mu ruhando mpuzamahanga, yabonye ubutumwa yagenewe n’ umufasha wa Perezida Kagame bimunanira kwiyumanganya aterura amagambo agira ati “Ubutumwa bw’ umugore wa Perezida w’ u Rwanda , bwankoze ku mutima, nyuma y’ umunsi waranzwe n’ akazi n’ amangamutima menshi. Ndagushimiye byimazeyo Mufasha wa perezida w’ igihugu cyacu”

Louise Mushikiwabo niwe Munyarwanda wa Mbere utorewe kuyobora Francophonie. Uyu Munyarwandakazi wari umaze imyaka 10 ari Minisitiri mu Rwanda azatangira imirimo ya manda y’ imyaka ine muri Mutarama umwaka utaha.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru