Ynditswe na Nimugire Fidelia
Umuvugizi w’Umutwe wa M23 , Maj. Willy Ngoma yatangaje ko batiteguye gukurikiza ibyanzuriwe i Luanda muri Angola n’abakuru b’igihugu by’u Rwanda na Congo mu myanzuro yabo, ivuga ko umutwe wa M23 ugomba gushyira intwaro hasi ndetse ukava mu birindiro wihaye ku butaka bwa Congo.
M23 yahise ivuga ko ntahandi bajya hatuma bava mu birindiro barimo kuko nabo ari abenegihugu bakwiye kumvwa icyo bashaka kandi basezeranyijwe.
Ibiro bya perezida wa Congo byavuze ko u Rwanda na Congo bemeranyije guhusha ubushyamirane no kubyutsa umubano wa dipolomasi hagati y’ibihugu byombi, byanavuze ko ibyo bizagenda bigerwaho gahoro gahoro binyuze mu kanama gahuriweho n’impande zombi, indi nama iteganijwe ku wa 12 Nyakanga 2022 i Luanda muri Angola nk’ibisanzwe.
Nk’uko ibi biro byabitangaje kuri Twitter, bavuzeko hateganywa imirwano igomba guhita ihagarara hagati ya FARDC na M23 ndetse M23 bagahita bava mu birindiro byabo ntakindi basabye.
Ariko umuvugizi wa M23 Major Willy Ngoma yabwiye BBC Gahuzamiryango ko ikibazo cy’uyu mutwe ari ikibazo cya politiki kireba Abanye-Congo ubwabo, kidakwiye kuganirwaho hagati y’u Rwanda na Congo.
Kuva mu kwezi kwa gatandatu, umutwe wa M23 wigaruriye ibice bimwe byo mu ntara ya Kivu ya Ruguru birimo n’umujyi wa Bunagaga uri ku mupaka na Uganda.
Leta ya Congo ishinja leta y’u Rwanda guha ubufasha umutwe wa M23, Leta y’u Rwanda na yo igashinja FARDC gukorana n’umutwe wa FDLR urimo bamwe mu bo u Rwanda rushinja gusiga bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Major Ngoma yagize ati: “Turahava [mu birindiro] kugira ngo tujye hehe? Kugira ngo dusubire mu buhungiro? Twebwe turi Abanye-Congo, muragira ngo tubeho nta gihugu tugira?”
Yavuze ko ibi biganiro by’i Luanda nta cyo bizageraho ati: “Twebwe turwanira impamvu nziza kandi y’ukuri”.
Uyu mutwe uvuga ko urwanira Abanye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, uvuga ko bahejwe na leta ya Congo.
Mu cyumweru gishize, UN yavuze ko uyu mutwe urimo urimo kwitwa nk’igisirikare gisanganywe ibikoresho bihambaye.
Kuva na mbere hose, Perezida w’u Rwanda yakomeje kugira inama mugenzi we wa Congo, Felix Tshisekedi kugerageza gukemura ikibazo cya M23 ahora amwitirira gushyigikira, akamwibutsa ko abo ari ebenegihugu be kandi afite ibyo yabasezeranyije azakora nk’uko biri mu masezerano ya Nairobi M23 ikimwibutsa kugeza ubu.
twakwibutsa ko ayo masezerano yo mu 2013 yagenaga ko ingabo za M23 zizashyirwa mu gisirikare cya Leta,ndetse abarimo bakuze bakazashyirwa mu buzima busanzwe. Ibi ubutegetsi bwa Congo bwabyemeye ari nko kwikiza kuko bwagezeho bugaragaza ko izo ngabo za M23 zirimo Abanyarwanda kuko biyitirira ko baharanira uburenganzira bw’Abakongomani bo mu Burasirazuba bwa Congo bavuga ikinyarwanda.