Friday . 17 April 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 10 April » Michigan yiyongereye kuzindi leta zibuka Jenoside yakorewe Abatutsi – read more
  • 1 April » Perezida w’u Burundi yaragije Imana igihugu cye nyuma y’uko ububiko bw’intwaro z’igisirikare cy’u Burundi bufashwe n’inkongi y’umuriro – read more
  • 31 March » Spain yafunze ikirere cyayo ku ndege z’intambara z’Amerika – read more
  • 31 March » Gakenke: Bakusanyije Miliyoni zisaga 200 zo kurengera abatishoboye – read more
  • 26 March » Perezida Kagame :Iterambere ry’amadini n’amatorero n’Igihugu gitera imbere – read more

M23 yavuye ku izima

Wednesday 7 December 2022
    Yasomwe na

Nyuma yo kugaragaza ko utandukanye n’indi mitwe y’inyeshyamba, haba mu bushobozi n’intego mu mitwe ikorera mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Congo, M23 yatagaje ko igiye gusubira inyuma ndetse igasubiza Leta tumwe mu duce yari yarafashe.

Ubuyobozi bwa M23 bwaraye butangaje ko uyu mutwe ugiye guhagarika intambara ukava no mu bice wigaruriye. Icyakora uracyasaba ibiganiro n’Umuhuza mu bibazo bya DRC.

Si ubwa mbere usabye ibi biganiro ntibyemererwe ndetse ntiyanabonetse mu bimaze icyumweru bibera i Nairobi bihuza Umuhuza Uhuru Kenyatta n’imitwe igera kuri 40 ikorera muri Congo.

Mu itangazo ryaraye risohowe n’uyu mutwe rigasinnywaho n’Umuvugizi wayo mubya politiki witwa Lawrence Kanyuka, M23 ivuga ko yasanze igomba guhagarika imirwano, ikava mu birindiro yari yarashinze aho yafashe.

Kanyuka yasinye avuga ko gukora ibikubiye muri ririya tangazo biri mu rwego rwo kubahiriza ibikubiye mu masezerano y’i Luanda n’ubwo batayitumiwemo.

Taliki 23 Ugushyingo, 2022 nibwo iyi nama yateganiye i Luanda muri Angola.

Umwe mu myanzuro yahafatiwe wavugaga ko M23 igomba gushyira hasi intwaro ndetse igasubira inyuma iva mu bice yari yarigaruriye.

Harimo interuro ivuga ko M23 igomba gusubira muri Sabyinyo, ariko abayobozi bayo basubije ko M23 itagizwe n’ingagi kuko ari zo ziba mu birunga.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru