Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

MAGERAGERE:Candide yafashwe agemuriye urumogi yafungiye mu mandazi umuhungu abereye Nyirasenge ufunze

Sunday 14 July 2019
    Yasomwe na

Umugore witwa Candide w’imyaka 47 usanzwe atuye mu murenge wa Nyamirambo, Akagari ka Gasharu, umugudugu wa Kagunga, yafatanywe udupfunyika tune( boulets) tw’urumogi yari yafungiye mu irindazi ryari muri bimwe yari agemuriye umuhungu abereye Nyirasenge witwa Fabrice.

Amakuru uvuga ko gufata uriya uvugwaho gukora biriya byakozwe ku bufatanye bw’Urwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa hamwe na Police y’u Rwanda.

Umuvugizi w’urwego rw’igihugu rw’imfungwa n’abagororwa SSP Hillary Sengabo yatangaje ko ariya makuru ari impamo kandi ko uwafashwe yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ku rwego rw’Umurenge wa Mageragere ngo akurikiranwe.

Ati: ” Nibyo yaraye afashwe tumushyikiriza RIB ya Mageragere. Iyo dufashe abasivili bakoze biriya byaha tubashyikiriza RIB.”
Yavuze ko n’ubwo bajya bafata abantu bashaka kwinjiza ibintu bitemewe muri za Gereza ngo ntabwo biba kenshi.

Hari umwe mu baturiye iriya gereza yavuze ko hari abajya bagerageza kugemurira abahagororerwa urumogi bakabikora mu mayeri menshi.

Ngo hari uwigeze kurujyana mu gashashi gafungirwamo amata y’uruganda Inyange Industries ariko afatwa atararwinjizamo. Icyo gihe hari mu Ukuboza, 2018.

By Imfurayabo Pierre Romeo

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru