Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

MINISITIRI SEZIBERA:NTA NGABO ZIYONGEREYE KU MUPAKA ARIKO U RWANDA RUFITE UBURENGANZIRA BWO KUZISHYIRA AHO RUSHAKA HOSE

Tuesday 5 March 2019
    Yasomwe na

Kuri uyu wa kabiri mu gitondo minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Rwanda mu kiganiro n’abanyamakuru bahakanye ko nta ngabo z’uRwanda ziyongereye kumupaka w’uRwanda na y’Uganda.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu Rwanda Dr Sezibera Richard muri iki kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko nta ngabo z’urwanda ziri ku mupaka yagize ati”Ntangabo twongereye ku mupaka wacu na y’Uganda kuko nta mpamvu yabyo ariko u Rwanda rufite uburenganzira bwo gushyira ingabo zarwo aho rushaka kuko kurinda igihugu n’a banyagihugu ni inshingano z’ingabo kanda abanyagihugu bararinzwe nkuko bisazwe”.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’URwanda Dr Sezibera Richard mu kiganiro n’abanyamakuru
Ibi abishubije nyuma yaho ibinyamakuru bitandukanye byo muri Uganda bivuze ko abaturage buduce duturiye uRwanda batangiye guhunga kubera ingabo nyishi ziri ku mupaka w’u Rwanda na y’uganda mu gice cya Gatuna (Gicumbi).

Minisitiri Sezibera yavuze no kubyavuzwe kwifungwa ry’umupaka wa Gatuna uhuza ibihugu byombi yagize ati “Nta mupaka numwe w’u Rwanda ufunze ahubwo uyu mupaka urimo kubakwa twahagaritse imodoka nini kuhanyura (ikamyo) tuzohereza Kagitumba na Cyanika, mupaka wa gatuna utandukanye nindi mipaka kubera imitere yawo, imodoka ntizabasha kuhanyura bari no kuwubaka nitumara kubaka bazakomeza batambuke ntawafunze umupaka”.

Minisitiri Sezibera yagarutse kucyibazo cy’abanyarwanda bahohoterwa muri Uganda yavuze ko ibi ntacyo babikoraho gusa basabye abanyarwanda kutajya y’Uganda mu rwego rwo kwirinda ibyo byago yagize ati” abanyarwanda basaga 986 nibo bahuye n’ihohoterwa muri Uganda barakubitwa, barafungwa bagafungirwa ahatazwi imiryango yabo itazi aho bari, ibicuruzwa byabo bakabibaka nibindi byishi bibi bibakorerwa bakwiye kwirinda kujya ahari ibyago byabo”.

Minisitiri Sezibera kandi yakomeje agira ati” ibibazo by’uRwanda na y’Uganda bimaze imyaka irenga ibiri kandi abakuru b’ibihugu bombi babiganiriyeho n’intumwa z’uRwanda zabiganiriyeho na misitiri mugenzi wajye wa uganda twaravuganye, twanditse impapuro nyishi kuri iki kibazo nibindi byishi twabiganiriyeho ba ambasederi b’ibihugu byombi bari mo gukurikirana ibibazo,kandi twizeye ko bizacyemuka vuba”.

Yavuze ku kibazo cy’ubucuruzi aho ubugande bufunga ibicuruzwa byambuka binyuze ibugande biza mu Rwanda basaba Leta y’ubugande kubirekura nubwo babirekuye bitinze ariko amata yavaga mu Rwanda ayo yo yabujijwe kunyura ibugande.

Minisitiri Dr Sezibera yahakanye ibivugwa ko imirambo yari mu mugezi wa rweru ari iy’abanyarwanda yagize ati” aho abanyarwanda dushyingura harazwi, dufite amarimbi azwi ntabwo duhamba mu migezi amazi y’uRwnda atunga abanyarwanda ntabwo ahambwamo abantu”.

uRwanda n’ubugande hashize iminsi humvikana ibazo byinshi bafitanye mu mibanire y’Ibihugu n’uburundi kugeza ubu umubano wabwo n’uRwanda utaragaruka ndetse n’Afurika y’Epfo ikaba nayo hataragaruka umubano mwiza.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru