Saturday . 18 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

MU WAGATANDATU W’AMASHURI YISUMBUYE ABAKOBWA BATSINZE NI 84% ABAHUNGU NI 93%

Thursday 21 February 2019
    Yasomwe na

Kuri uyu wa 21 Gashyantare 2019 nibwo Minisiteri y’ Uburezi yatangaje amanota y’ abakoze ibizamini bya Leta byasoje umwaka wa 6 w’ amashuri yisumbuye. Muri rusange abahungu batsinze kurusha abakobwa mu mwaka wa 2018.

Mu mashuri yisumbuye asanzwe abatsinze ni 88.2% mu banyeshuri 42,145 naho mu mashuri yisumbuye yigisha imyuga n’ ubumenyi ngiro abatsinze ni 95.2% mu banyeshuri 21,847.
Muri rusange abakobwa batsinze ku kigero cya 84,0% naho abahungu batsinda ku kigero cya 93,0%.

Minisiteri y’ Uburezi yanahembye mudasobwa abanyeshuri batsinze kurusha abandi. Umunyeshuri witwa Mukasine Gloriose wo ku ishuri rya EAV Ntendezi niwe wabaye uwambere mu bize imyuga muri 2018.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ uburezi ushinzwe amashuri abanza, ayisumbuye n’ ay’ inshuke Dr Issac Munyakazi yavuze ko mu rwego rwo kuzamura ireme ry’ uburezi abiga mu mashuri nderabarezi bagiye kujya bahabwa ubufasha. Biteganyijwe ko bazajya barihirwa kaminuza.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru