Thursday . 16 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Min. Nduhungirehe yabonye ikimenyetso simusiga cyuko DRCongo ikorana na FDLR

Sunday 26 January 2025
    Yasomwe na

Kuva na mbere u Rwanda rwakunze gushinja Ubutegetsi bwa DRCONGO gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, kuri iyi nshuro ho hanagaragaye ikimenyetso simusiga.

Ubwo yari agiye gusura ingabo zakomerekeye ku rugamba, Madamu Denise Nyakeru, akaba Umugore wa Perezida Tshisekedi, yagaragaye asura n’umusirikare ufite ibirango ku muboko by’umutwe w’abarwanyi kabuhariwe ba FDLR uzwi nka CRAP.

Madam Denise Nyakeru wa Perezida Tshisekedi yasuye ingabo za leta, FARDC zakomerekeye ku rugamba na M23
Uyu mutwe wa CRAP ni impine y’amagambo "Commando de Recherche et d’Action en Profondeur".

Uyu ni ingabo ya FARDC ifite tattoo ya FDLR

FDLR ni umutwe ’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, wanagizwe umutwe w’iterabwoba na Leta Zunze Ubumwe za America mu 2001, ukana usigaye wifashishwa n’ubutegetsi bwa DRC mu bikorwa byo kwica no kguteza umutekani muke mu bice by’Uburasirazuba bwa Congo ahari ubwoko bw’Abatutsi, abanyamulenge n’Abahema.

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda, Nduhungirehe Olivier Jea Patrick, amaze kubona iyo foto ya Madam Denise Nyakeru n’umurwanyi wa FDLR, yavuze ko bikuyeho urujijo ku bandi bari barusigaranye.

Yagize ati: "Ndizera ko tudakeneye ikindi gihamya cyo kubishyigikira ko uyu mutwe wakoze Jenoside ukanakwirakwiza ingengabitekerezo yayo mu gisirikare cya Congo mu bufatanye bagiranye, n’inyungu zo ku rwego rwo hejuru muri Kinshasa."

Minisitiri Nduhungirehe yakomeje avuga ko ibi bibaye nyuma gato y’urupfu rwa kizigenza wa FDLR waguye ku rugamba na M23, uzwi nka Gen. Omega, ufite amazina ya Ntawunguka Pacifique.

Nyuma y’uruzinduko ku butaro Madam Denise Nyakeru yafashe n’ifoto y’urwibutso

Samuel Mutungirehe

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru