Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Minisitiri Dr. Biruta yahagarariye Perezida Kagame mu nama yiga ku bibazo bya Centrafrique

Friday 29 January 2021
    Yasomwe na

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta ari i Luanda muri Angola, aho yitabiriye Inama y’ibihugu by’Akarere k’ibiyaga bigari, ICGLR yiga ku bibazo bya Repubulika ya Centrafrique.

Ni inama yatumiwemo abakuru b’ibihugu, ku ruhande rw’u Rwanda Perezida Kagame akaba yahagarariwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr. Biruta Vincent.

Iyi nama yatumijwe inayoborwa na Perezida wa Angola akaba n’Umuyobozi wa ICGLR, João Manuel Gonçalves Lourenço.

Uretse João Manuel Gonçalves Lourenço iyi nama yanitabiriwe n’abandi bakuru b’ibihugu barimo Idriss Déby Itno wa Tchad, Faustin-Archange Touadéra wa Centrafrique na Denis Sassou Nguesso wa Repubulika ya Congo.

Iteranye mu gihe muri Centrafrique hakomeje kurangwa ibibazo by’umutekano muke ahanini biturutse ku mitwe y’inyeshyamba ishyigikiye uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, François Bozizé.

Mu rwego rwo gushaka uko umutekano wagaruka muri iki gihugu u Rwanda ruherutse kohereza muri iki gihguu abasirikare babarizwa mu mutwe udasanzwe (Special Force) bageze muri iki gihugu basanga abandi rufite mu butumwa bwo kugarura amahoro, Minusca.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Minisitiri Biruta yari aherutse kugirira uruzinduko muri Centrafrique, aho yanabonanye na Perezida Touadéra kuri ubu uri kurindwa n’ingabo zirimo izo mu mutwe udasanzwe ’Special Forces’ n’iz’Abarusiya.

U Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu mu bihugu bifite ingabo nyinshi mu bikorwa by’Umuryango w’Abibumbye bigamije kubungabunga amahoro muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), aho abasirikare n’abapolisi barwo barenga 1389.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru