Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Minisitiri Dr.Ngirente yahumurije Abanyarwanda ku izamuka ry’ibiciro

Tuesday 28 February 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Izamuka ry’ibiciro ku masoko ni kimwe mu kibazo cyagarutsweho na benshi mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano ku nshuro ya 18 aho Abanyarwanda benshi bari biteze kumva icyo bavuga ku kibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa ku masoko.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yahumurije abaturarwanda kuri iki kibazo, avuga ko nubwo batakiganiriyeho birambuye bitavuze ko guverinoma yabatereranye.

Yagize ati: "Ndagira ngo ntange ubutumwa bw’ihumure, mpumurize Abanyarwanda, ntabwo twabibagiwe kuko guhera ejo bose babajije bavuga bati ’ibiciro birazamuka’ n’uyu munsi babigarutseho; rwose nagira ngo mbahe ihumure ko leta ntabwo yigeze itererana Abanyarwanda muri icyo kibazo."

Minisitiri Dr Ngirente yongeye kandi kugaruka ku byagiye bikorwa na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo kugabanya ingaruka z’iri zamuka ry’ibiciro birimo gutanga inyunganizi mu rwego rw’ubwikorezi.

Ati: "Twashyizemo inyunganizi, iyo tutazishyiramo nka Guverinoma ibiciro tubona uyu munsi byari kuba byarikubye inshuro ebyiri. Kuko N’aho biri uyu munsi ni uko hari icyo Leta yakoze kandi gikomeye."

Dr. Ngirente yavuze no ku biciro by’ibikomoka kuri Peteroli, nko ku makamyo atwara ibiribwa ndetse n’imodoka zitwara abagenzi, aho yavuze ko Leta yagize byinshi yigomwa kugira ngo bitazamuka cyane ngo bibe byanagira ingaruka ku biciro by’ibicuruzwa. Yashimangiye ko iyo hatagira igikorwa ibiciro byakabaye biri hejuru cyane.

Minisitiri w’Intebe yakomeje agagaza igitera izamuka ry’ibiciro birimo igabanuka ry’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi ndetse n’igiciro cyo gusarura, guhinga no korora nacyo cyazamutse.

Ndetse ngo bigendeye no ku giciro cy’ifumbire muri iki gihe cyazamutse kikikuba kabiri.

Yagize ati: "Mu byukuri bivuze ko icyo umuntu ahinga ajya kugisarura cyamutwaye amafaranga menshi na we akajya kukigurisa menshi."

Minisitiri Dr Ngirente yakomeje agira ati: "Icyizere nabaha ni uko nk’umusaruro turimo tubona wavuye muri sizeni A, ni ukuvuga icyiciro cy’ubuhinzi bwatangiye mu kwa cyenda k’umwaka ushize ubu turi gusarura mu kwezi kwa mbere n’ukwa kabiri, dufite icyizere ko umusaruro w’ibigori wikububye kabiri, uw’ibirayi wikuba kabiri, uw’ibishyimbo wo wagabanutseho akantu gato kubera amapfa yari yashatse kuba mu Majyepfo ndetse n’igice cyo mu Burasirazuba.

Ibyo bisobanuye ko muri iyi minsi twatangiye kubona igiciro cy’ibigori kimanuka kiva ku mafaranga 800Frw kijya ku mafaranga 400Frw ubwo rero n’ibindi nk’ibiranyi biragenda biza kumanuka, ni cyo cyizere dufite."

Minisitiri Dr Ngirente yasoje ahumuriza abaturarwanda ko Leta y’u Rwanda iticaye ubusa kandi ko itigeze ibatererana kandi izakomeza gukora ibiri mu bushobozi bwayo bwose kugira ngo ibiciro bigabanuke.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru