Minisitiri Dr Richard Sezibera yavuze ko Kayumba Nyamwasa ntaho ahuriye n’umubano w’ibihugu byombi
Hashije iminsi kumbuga koranyambaga no mubitangazamakuru havungwa ko Kayumba Nyamwasa asaba kugirana ibiganiro na Leta y’uRwanda ibyamaganiwe kure na Minisitiri Dr Sezibera Richard
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Sezibera Richard, yatangaje ko ikibazo cya Kayumba Nyamwasa kidafite aho gihuriye no gutsura umubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Ugushyingo 2018.
Dr Sezibera yabajijwe ku mubano w’u Rwanda na Uganda, u Burundi yavuze ko utameze neza ariko uRwanda ruhora rushaka ubano mwiza nibindi bihugu, ndetse na Afurika y’Epfo kimwe n’indi mishinga u Rwanda ruhuriyeho n’Akarere muri rusange.
Ku mubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo, yavuze ko ubwo Perezida Kagame na mugenzi we Cyril Ramaphosa bahuraga muri Werurwe uyu mwaka, bemeranyije ko umubano ugomba kuvugururwa.
Aba bakuru b’ibihugu basabye ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga guhura bagashakira hamwe umuti.
Dr Sezibera yavuze ko atarahura na mugenzi we wa Afurika y’Epfo kugira ngo baganire ku mubano w’ibihugu byombi.
Ati “Abakuru b’ibihugu barahuye bemeza ko umubano hagati y’u Rwanda na Afurika y’Epfo ukwiye kongera ukavugurura ugasubira kuba mwiza ntabwo turahura. No muri iyi nama [inama ya AU] ntabwo twahuye kuko mugenzi wanjye wa Afurika y’Epfo atari ahari, ariko tuzahura.”
Ku bijyanye na Kayumba yagize ati “Ibya Kayumba Nyamwasa simbizi, ibyo tugomba gukora twebwe ni uguhura nk’u Rwanda tugasura umubano. Ibya Kayumba n’abandi bashakishwa n’ubutabera ibyo ni ibindi ntaho bihuriye no gutsura umubano.”
Dr Sezibera yavuze ko nta muntu ushobora kwitwaza polikiti ngo akore ibyaha atere grenade mu Rwanda zice inzirakarengane.
Ati “Ntabwo ukora politiki ukora ibyaha.Abo ni abanyabyaha ibyabo bizakemuka uko iby’abanyabyaha bikemuka.”
Hashije iminsi kumbuga koranyambaga no mubitangazamakuru havungwa ko Kayumba Nyamwasa asaba kugirana ibiganiro na Leta y’uRwanda ibyamaganiwe kure na Minisitiri Dr Sezibera Richard
Ni cyo cya mbere Dr Sezibera agiranye n’itangazamakuru kuva ku wa 18 Ukwakira 2018 ubwo yagirwaga Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane asimbuye Louise Mushikiwabo, watorewe kuyobora Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa, OIF.

















