Ubwo yatangizaga ku mugaragaro igihembwe cy’ihinga cya 2025 B kuri Site ya Rutuku iri mu Murenge wa Rusarabuye mu Karere ka Burera, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yibukije abahinzi gushinganisha ubuhinzi n’Ubworozi bwabo binyuze muri gahunda Leta yabashyiriyeho ya ’Nkunganire’.
Byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu mu gikorwa cyabereye kuri Site ya Rutuku, mu Murenge wa Rusarabuye mu Karere ka Burera aho bateye ibirayi kuri hegitari 16 zubutaka.
Abaturage bitabiriye gutangiza igihembwe cy’ihinga 2025 B babwiye MAMAURWAGASABO TV ko bitewe nuko batigeze babona umusaruro ushimiashije mu guhembwe gishyize kubera imihandugurikire mibi y’ikirere, ngo biteze ko uyu mwaka imvura ibonekeye igihe bishobora kuzagenda neza.
Hagayabandi Habakurama yagize ati: "Umwaka ushyize twahuye n’ibibazo byo kuba twararumbije, ariko bitari cyane kubera ko habaye imihandugurikire y’ikirere, ariko ubu tubonye imvura ikagwira igihe twazabona umusaruro kubera dutangiye ihinga hakiri kare.”
Undi muhinzi yagize ati: ”Mu gihembwe gishyize twagize ikibazo cyo kubona imbuto n’inyongeramusarurro yagiye itugeraho itinze turarumbya, ariko ubu nitubona imbuto tuzeza. Ibyo Umuyobozi adusabye byo gushinganisha imyaka yacu nibyo, kandi tugomga kujya muri nkunganire .”
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yongeye kwibutsa abaturage gahunda ya Leta yitwa Nkunganire, abasaba gukoresha aya mahirwe Nyakubahwa Perezida wa Repubukika yabahaye, yo kubishyurira 40% andi 60% bakayiyishyurira.
Ati: ”Ntabwo umukuru w’Igihugu yaguha Nkunganire mu buhinzi ngo nurangiza wowe uyapfushe ubusa; gushinganisha ubuhinzi n’Ubworozi binyuze muri gahunda ya ’Nkunganire’ aho leta yunganira umuhinzi 40% nawe akitangira 60%. Ahubwo buriya kutagira ubwishingizi bwa nkunganire mu buhinzi uba uhomba, kandi wabonye ko iyo ugize ikibazo hakaza ibiza inzego z’ubwishingizi zigusubiza ibyangiritse.”
Ndacyayisenga Théobald, umuhinzi witeje imbere yagaragarije Minisitiri w’Intebe n’abandi bahinzi bagenzi be uburyo gushinganisha ibihingwa ari amahirwe akomeye ku bahinzi, aho yavuze ko yatangiriye ubuhinzi bw’ibirayi kuri Are 25 yasaruragaho toni z’ibirayi ziri hagati y’ebyiri n’eshatu.
Mu bindi bikorwa Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yasuye muri Burera birimo umuhanda mushya wa kidaho-Butaro urimo kubakwa, Ishuri rya Cyanika TSS ndetse n’uruganda rukora imyenda ruherereye mu murenge Rugarama rwahaye imirimo abaturage batari bake.
Inkuru ya Jean Claude Ndayambaje






















