Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore (GMO) rwasabye imitwe ya politiki kuzubahiriza ihame ry’uburinganire mu matora y’abadepite azaba muri Nzeri 2018.
GMO yagiranye ibiganiro n’imitwe ya politike ku wa 31 Kamena 2018, ifite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’imitwe ya Politike mu kwimakaza ihame ry’uburinganire mu matora’.
Umuyobozi wa GMO, Rwabuhihi Rose, yagize ati “Twifuza ko abagore n’abagabo bose bazagira amahirwe angana kugira ngo batore cyangwa batorwe bitewe n’uko bifuza kujya mu Nteko. Imitwe ya politike turayisaba gutegura abakandida babo neza, bubahiriza ihame ry’uburinganire.”
Umuvugizi w’Ihuriro ry’imitwe ya politike, Depite Mukamana Elizabeth, yasabye abarigize kuzubahiriza amategeko.
Ati “Nk’uko biteganywa n’itegeko nshinga mu ihame rya kane rigaragaza ko 30 % mu myanya itorerwa bagomba kuba ari abagore ariko si icyo gusa, tuzashingira no ku itegeko ngenga rigenga imitwe ya politike n’abanyapolitike riteganya ko mu nzego zose zifata ibyemezo iryo hame rigomba kubahirizwa. Ibyo rero tukaba tuzabyubahiriza dukomeza kubaka bwa bushobozi bw’abagore no kwitabira amatora bagatinyuka kugirango bajye mu nzego zifata ibyemezo.”
Isesengura ryakozwe na GMO ku matora y’abadepite yo mu 2013 ryagaragaje ko mu bakandida 265 bari batanzwe n’imitwe ya politike, abagabo bari 174 bangana na 66 %; abagore 91 bangana na 34%; mu bahagarariye abafite ubumuga 15, abagabo bari 14 n’umugore umwe; mu rubyiruko hari hatanzwe abakandida 23, abagabo bakaba 65 % mu gihe abagore bari 35 %. Abakandida bigenga bari bane, abagabo bari batatu n’umugore umwe.
Bagaragaje kandi ko mu matora yo mu 2013, abagore bari 33 % mu gihe ab’igitsinagabo bari 67%.
Ku bijyanye no kubahiriza ihame ry’uburinganire mu mitwe ya politike, bagaragaje ko Umuryango FPR- Inkotanyi wari ufite abakandida 80, abagore ari 45% ; PSD yatanze abakandida 80 muri bo 34 % bari abagore ; PL yatanze 68, abagera kuri 33 % bari abagore. Mu gihe PS Imberakuri yatanze abakandida 63, abagore ari 18%.
Mu Nteko Ishinga Amategeko mu Rwanda, mu badepite 80 baba bagize, harimo 24 b’abagore batorwa na bagenzi babo hirya no hino mu gihugu, bakiyongera ku batanzwe n’imitwe ya politiki n’abatowe mu bindi byiciro birimo abafite ubumuga n’urubyiruko.
Umuyobozi wa GMO, Rwabuhihi Rose
Abo mu mitwe ya politike itandukanye bitabiriye iyi nama
Kalisa Mbanda uyobora Komisiyo y’igihugu y’amatora ( Iburyo ) nawe yitabiriye iyi nama.






















