Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Mu mezi make u Rwanda rwatsinze Marburg burundu

Friday 20 December 2024
    Yasomwe na

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko yatinze burundu icyorezo cya Marburg cyari kimaze iminsi kigaragara mu Rwanda.

Icyorezo cya Marburg cyagaragaye mu Rwanda bwa mbere muri Nzeri 2024, nyuma yuko hari hamaze iminsi harwara abantu indwara idasobanutse, ifite ibimenyetso bya malaria hafi 100% birarangira irimo guhitana abantu biganjemo abahanga bakurikiranaga abarwayi, arinako yandura ku muvuduko uri hejuru.

Kuva tariki ya 27 Nzeri 2024 Marburg igaragaye ndetse kugeza mu byumweru bibiri bya mbere abarwayi bahise bagera kuri 50.

Mu ntangiriro z’Ugushyingo abarwaye Marburg bari bamaze kuba 66, mu gihe 15 bari bamaze gupfa na ho 49 barayikize. N’ubu imibare ni ko ikimeze

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yatangaje ko nyuma y’urugendo rutoroshye inzego z’ubuzima zihanganye n’icyorezo cya Marburg cyari kigaragaye ubwa mbere mu gihugu, cyamaze gutsindwa burundu no kurandurwa, ndetse ubu hakurikiyeho gukurikirana ibirombe byagaragayemo uducurama ku buryo tutazongera guhura n’abantu ngo tubanduze indwara.

Kuri uyu wa 20 Ukuboza 2024 Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana yatangaje ko kuva igihe umurwayi wa nyuma avuye mu bitaro hashize iminsi 42, kandi ni yo yari itegerejwe ngo hatangazwe ko cyarangiye.

Ati “Rwari urugendo rutoroshye ariko uyu munsi dutsinze icyorezo cya Marburg mu Rwanda. Marburg yararangiye, tugendeye ku mabwiriza ya OMS twagombaga kubara iminsi 42 nyuma y’igihe umurwayi wa nyuma yakiriye akava mu kigo cy’ubuvuzi. Twari tumaze iminsi tubara iminsi. Mu ijoro ryo kuri uyu wa 19 wari umunsi wa 42, rero uyu munsi dutangaje ko Marburg yamaze gutsindwa mu Rwanda.”

Minisante igaragaza ko ahandi iki cyorezo cyagaragaye ibyago byo kwica byageraga kuri 90% by’abanduye ariko mu Rwanda biri kuri 22,7%.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru