Friday . 17 July 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 14 July » France na Espagne ziracakirana mu mukino wa 1/2 cy’Igikombe cy’Isi 2026: Mbappé na Yamal bahanganiye itike yerekeza ku mukino wa nyuma – read more
  • 13 July » Lamine Yamal yujuje imyaka 19: Umwana w’igitangaza ukomeje kwandika amateka muri ruhago y’Isi – read more
  • 13 July » BK Pro League Awards 2026: Abakinnyi babaye intyoza bashimiwe ku mugaragaro – read more
  • 9 July » Morocco irashaka kwihimura kuri France mu mukino w’ishiraniro wa 1/4 cy’Igikombe cy’Isi 2026 – read more
  • 6 July » Spain na Portugal ziracakirana i Saa 21:00 mu mukino ukomeye uzakugena ikipe ikomeza muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi – read more

Muhanga: Abagore bahoze barwaje bwaki bageze ku rwego rushimishije mu kwiteza imbere

Monday 21 May 2018
    Yasomwe na

Itsinda ry’abagore mu Mudugudu wa Nete, Akagari ka Remera mu Murenge wa Nyamabuye bavuga ko mu myaka mike ishize bari bafite abana bagaragaraho imirire mibi, ariko ko ubu iki kibazo cyarangiye bakaba bageze ku rwego rwo kuzigama no kugurizanya.

Abagize iri tsinda imibereho yabo yagiye ihinduka nyuma yo kuryinjiramo.Abagize iri tsinda imibereho yabo yagiye ihinduka nyuma yo kuryinjiramo.

Kuri uyu wa mbere, ubwo abakozi b’Umuryango mpuzamahanga utegamiye kuri Leta “CATHOLIC RELIEF SERVICE (CRS)” n’abitabiriye mu nama mpuzamahanga ivuga ku matsinda yo kuzigama no kugurizanya izabera i Kigali basuraga iri tsinda ry’ababyeyi bahoze bafite ikibazo cyo kurwaza bwaki, abanyamuryango baryo bavuze ko kujya mu itsinda byahinduye imibereho y’ingo zabo.

Perezida w’iri tsinda Uwajeneza Yvonne ati “Twahereye ku mafaranga 100 na 500, ubu dufite amatungo magufi n’imirima kandi tubasha kwishyura ubwisungane mu kwivuza n’amafaranga y’abanyeshuri.”

Umukozi ushinzwe ibikorwa byo guteza imbere amatsinda yo kwizigama muri CRS, Munyaneza Alphonse yabwiye Umuseke ko bari baje kwereka abaje muri iriya nama mpuzamahanga y’i Kigali ivuga ku matsinda yo kuzigama no kugurizanya aho u Rwanda muri iyi gahunda.

Ati “Aba turi kumwe bifuje kureba imikorere y’amatsinda mu Rwanda n’uko inzego za Leta ziyitaho mbere y’uko inama itangira.”

Umukozi ushinzwe ibikorwa byo guteza imbere amatsinda yo kwizigama muri CRS Munyaneza Alphonse.Umukozi ushinzwe ibikorwa byo guteza imbere amatsinda yo kwizigama muri CRS Munyaneza Alphonse.

Nyiratunga Iphigenie umuhuzabikorwa w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Karere avuga ko muri buri mudugudu hari itsinda kandi ko ayo bamaze gusura basanze akora neza kuko akorana n’abafashamyumvire.

Mu karere ka Muhanga honyine habarurwa amatsinda 331 kuva umuryango ‘”CATHOLIC RELIEF SERVICE’ watangira kuhakorera.

Ambasade y’Ubuholandi, UNICEF na CRS bakaba baragiye bakurikirana imikoreshereze y’inkunga izi Koperative zihabwa binyuze muri CARITAS Diyosezi ya Kabgayi n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru