Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Mu nama yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze, Urugaga rw’abikorera (PSF) na Minisiteri y’abakozi ba leta n’umurimo (MIFOTRA) Meya w’agateganyo yavuze ko ruswa n’icyenewabo bidakwiye gushingirwaho mu itangwa ry’akazi ngo ndetse nta musitajeri ukwiye kwakwa amafaranga yo kwimenyereza akazi.
Ni inama yabaye igamije kuganira ku ihagwa ry’umurimo no gukora umurimo unoze yateguwe kandi hagamijwe gushakira umuti ikibazo cy’ubushomeri mu urubyiruko gihangayikishije Igihugu, no mu karere ka Musanze by’umwihariko.
Bamwe mu rubyiruko baganiye n’umunyamakuru wa mamaurwagasabo bavuze ko bakigorwa no gusabwa amafaranga kugira ngo bahabwe akazi cyangwa bamwe bagaheruka bohereza amabaruwa asaba akazi amaso agahera mu kirere, yewe ngo hari n’abasabwa amafaranga mbere yo guhabwa sitaje.
Umwe witwa Josiane Mukanoheli yagize ati: "Biragoye ko wabona akazi utazwi; hari igihe wapulayinga (applying) 4 ugaheba kandi mu byukuri wari wizeye ko akazi uzakabona bikarangira wa mwanya wasabye warabonye banyirawo kera bitewe nicyenewabo, cg warangiza amashuri nko muri hospitality wasaba kwimenyereza nko muri Hotel runaka ugasabwa ibihumbi 50,000rwf, 100,000rwf arinayo mpamvuusanga benshi bacika intege."
Undi twaganiye wanze ko dutangaza amazina ye mu nkuru yagize ati:" Udatanze akantu ntakazi wabona rwose, muri izi nzego zikorera , umuntu akakubwira ngo kugira ubone akazi hariya banza ubigenze gutya nguteretere, usanga nko muri kompanyi imwe hari mubyara wa runaka , Murumuna , Nyirasenge , se wabo kandi uwo mwanya arimo sibyo yize ntabwo ashoboye ugasanga akazi ntigakorwa nkuko bikwiye."
Bakomeza bavuga ko bamwe bakigorwa no kuba bakwiyungura ubumenyi mu byo bize ngo bitewe no kunanizwa n’abakagombye kubafasha mu kwimenyereza akazi bagasaba ko hagira igikorwa.
Kuri iki kibazo Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Musanze Hamiss Habimana yavuze ko bidakwiye ko kugira ngo umuntu abone akazi hari aba yatanze ahubwo yagakwiye gukoresha ubumenyi afite.
Yagize ati:"Ku kijyanye nicyenewabo mu kazi ntabwo bikwiye, kuko kugira ngo Igihugu icyaricyo cyose gitere imbere kigomba gushingira kuri (Metogracy)kuba umuntu akora icyo ashoboye azobereyemo ,guha akazi umuntu kuko ari mwene wanyu ntabwo bitanga umusaruro, kuko uwo muntu niba ari umuswa azica akazi yitwaje kuba ari mwene wanyu, ibyo bikwiye gucika kandi murabizi ko leta yacu itabyemera , ntabwo keta yacu yemera ikimenyane usibye kuba uwo muntu yujuje ibisabwa kandi yatsinze ibizamini."
Mu bijyanye n’abana bimenyereza akazi bakabanza gusabwa amafaranga uyu muyobozi yavuze ko bitemewe ndetse ngo aho bizajya bigaragara bizajya bikurikiranwa bahanwe ngo kuko bitemewe.
Yagize ati:"Ntabwo bikwiye ko umuntu uje kwaka sitaje (Internship) umwaka amafaranga, iyo umuntu aje kukwaka sitaje aba akeneye kunguka ubumenyi, ni nkuko n’ubundi yaba ari mu ishuri nkibisanzwe , ariko akaba aje kwigira ku kazi kawe umwana uzakorera Igihugu, kandi uwo uje kukwaka sitaje n’umwana w’umunyarwansa , ibyo rero bigomba gucika, ahubwo abakoresha bakwiye gushishikariza abana kuza kwaka sitaje."
Twifuje kuvugisha uruhande rw’abikorera (PSF) ahanini rutungwa agatoki maze ubahagarariye mu karere ka Musanze atubwira ko agiye kubanza kubisuzuma neza ibyavugiwe muri iyi nama hanyuma akaza kugira icyo abivugaho kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru ntacyo yari yakadutangarije .
Mu bushakashatsi bwa (TI Rwanda) habajijwe abantu bagera kuri 1200, barimo abo mu rwego rw’abikorera 629 mu gihe abo mu nzego za leta bari 405. Bose bari hagati y’imyaka 18-60. bwagaragaje ko 79,7% bazi cyangwa bumvise ruswa ishingiye ku gitsina mu kazi mu mwaka ushize.


















