Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more

Musanze: Abatuye Kinigi barasaba abayobozi gutanga serivisi zijyanye n’ibiro bishya bimukiyemo

Sunday 10 July 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Umugiraneza Alice

Abaturage bo mu murenge was Kinigi mu karere ka Musanze batashye ku mugaragaro ibiro by’umurenge byuzuye nyuma y’imyaka ibiri batangira serivisi ahadakwiye, bakaba basaba abayobozi gutanga serivisi nziza nkuko n’inyubako ari nziza.

Ubwo batahaga ibi biro bishya, bamwe mu baturage baganiriye n’itangazamakuru mu kanyamuneza kenshi bifuje ko nyuma yo gutaha ibiro bishya by’umurenge wabo, byigorofa ebyiri, abayobozi nabo bajya babakira neza kuko aribwo umurenge wababera mwiza kurushaho, ntibicare mu biro gusa ahubwo bakamanuka hasi bakegera abaturage kugira ngo babakemurire ibibazo bityo bagakomeza kwishimira ibyiza bagezeho mu myaka 28 bibohoye.

Nyirarukundo Marie Godance yagize ati: "Dushimishijwe n’iyi nyubako y’umurenge wacu twatashye, ni nziza cyane; nkuko ari nziza turifuza ko n’abayobozi bacu baba beza twajya tubagana bakatwakira neza bakadukemurira ikibazo kiba kituzanye hano."

Kamuzinzi Fabien nawe yagize ati: "Twashimishwa nuko abayobozi bayobora muri iyi nyubako bahaguruka bagasanga abaturage bakumva ibibazo byabo, umuturage akaba ari we bashyira ku isonga kuko umuturage ntiyashimishwa n’inyubako itamukemurira ibibazo."

Ibiro by’umurenge wa kinigi byubatswe ku bufatanye bw’ishyirahamwe ry’abaturage baturiye Parike y’ibirunga ishinzwe kubungabunga ibidukikije no kuzamura imibereho myiza y’abaturage muri Nyange na kinigi rizwi nka SAKORA mu karere ka Musanze.

Umuyobozi wa SAKORA, Nsengiyumva Pierre celestin yagize ati: "Nyuma ya Kigali umurenge wa kinigi niho abakerarugendo bose baruhukira, ibyo babona i Kigali no mu murenge wa Kinigi bagomba kubibonayo."

Ubuyobozi bw’akarere ka Musanze nabwo bwasabye abayobozi gutanga serivisi nziza nk’ubwiza bw’inyubako.

Umuyobozi wa karere ka Musanze Ramuli Jeanvier, yagize ati: "Nibyo koko turasaba, kandi nkuko intego mu nzego z’ibanze ari imwe turashimangira ya ntego umuturage ku isonga, turasaba abakorera muri iyi nyubako ko batanga serivisi zijyanye n’ubwiza bw’inyubako kuko abaturage serivisi tubaha asohotse hano naho atuye serivisi nziza igomba kumukurikirana."

Inyubako y’umurenge wa kinigi yuzuye itwaye akayabo ka milliyoni zisaga Magana atatu, 300,000,000frw.

Gahunda y’ibikorwa remezo irakomeje nko gukomeza guha amazi meza abaturage, kongera ibigo by’amashuri y’imyuga n’ibindi.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru