Wednesday . 4 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 4 March » Santa Kinyera wari wungirije muri Ambasade ya Uganda mu Rwanda yapfuye – read more
  • 4 March » Nyagatare: Barasaba ko igishanga cy’umuceri gitunganywa – read more
  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more

Musanze: Abikorera batashye amagorofa 14 bubatse muri uyu mujyi ukomeje gukataza mu iterambere

Tuesday 5 July 2022
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Ubwo hizihizwaga umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 28 abikorera bo mu karere ka Musanze batashye ku mugaragaro inyubako z’amagorofa 14 zubatswe muri aka karere.

Ni ibirori byakozwe bitandukanye birimo gutaha ibyagezweho ndetse hakabaho no kwibukiranya uburyo ingazo za RPF zabohoye Igihugu zihagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bamwe mu bikorera bo muri aka karere ka Musanze bavuze uburyo biyushye akuya kugira ngo bagere kuri ibi bikorwa bakomeje gushyira muri uyu mujyi wunganira Kigali, nkuko uhagarariye abikorera yabitangaje.

Habiyambere John yagize ati, "Mbere na Mbere ndashimira ingabo za RPF zitanze kuko iyo urebye amateka y’igihugu cyacu mabi cyanyuzemo, n’aho tugeze uyu munsi birashimishije, izi nzu twatashye uyu munsi nk’abikorera muri PSF twiyushye akuya kugira ngo duteze imbere umujyi wacu wa Musanze."

Habiyambere akomeza agira ati, "Kandi turashimira Perezida wa Repulika Paul Kagame ukora uko ashoboye umunsi ku munsi kugira ngo tube dufite, iri terambere mubona uyu munsi kandi turakomeje ntituzacogora gusigasira ibikorwa by’iterambere kandi nkomeza gushimira bagenzi banjye uburyo dufatanya umunsi ku munsi."

Umwe mu bikorera, Tuyishimire Placide bakunze kwita (Trump) yavuze ko burya iyo umuntu abohotse mu mutwe ibintu byose abikora.

Yagize ati "Kera abantu bari bafite imyumvire iri hasi, bakumva ko batagira icyo bakora ariko murabona ko abantu bamaze gusobanuka."

Akomeza agira ati, "Hari abumvaga ko muri uyu mujyi hatajya amagorofa agerekeranye, bavuga ko hafite imiterere itariyo kubaka etage ariko twifashishije abatekinisiye (Engineers) baradufasha mu buryo bw’ikorabuhanga turubaka kandi murabona ko umujyi wacu ukomeje gutera imbere."

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Ramuli Janvier yashimiye byimazeyo ingabo za RPF zatanze amaraso zikemera kwitangira Abanyarwanda ndetse yashimiye byimazeyo uburyo abikorera bo muri aka karere bakorana mu bikorwa by’iterambere .

Meya Ramuli Janvier yagize ati "Reka mbanze nshimire Ingabo za RPF zagize uruhari rwo kubohora u Rwanda, uyu munsi tukaba turi mu gihugu kiza gitera imbere umunsi ku munsi.

Sinabura gushimira abikorera ba Musanze dufatanya buri munsi mu bikorwa bitandukanye, kuri uyu munsi rero twibohora ku nshuro ya 28 nkuko mubibona hakozwe ibikorwa byinshi birimo n’izi nyubako twafunguye ku mugaragaro uyu munsi."

Nubwo muri uyu mujyi hakomeje kugaragara ibikorwa by’iterambere, hirya no hino kure y’umujyi wa Musanze abaturage baracyafite ibibazo bimwe bijyanye n’ibikorwa remezo, nk’imihanda ituma bageza umusaruro ku isoko, amavuriro ari kure yaho batuye ndetse bikomeje kuba imbogomizi kuri bo, bakifuza ko iterambere ritagakwiye kuguma mu mujyi gusa ahubwo nabo ryabageraho.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru