Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 3 March » ISRAEL YEMEJE IBITERO MURI LIBAN NA IRAN ICYARIMWE – read more
  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more

Musanze: Ba Mudugudu badafite Smartphone bidindiza imitangire ya serivisi ku baturage

Friday 20 December 2024
    Yasomwe na


Mu gihe Leta y’u Rwanda ikomeje kwihuta mu ikoranabuhanga mu nzego zose, hari bamwe mu bakuru b’Imidugudu bo mu karere ka Musanze bavuga ko kutagira telefone zigezweho zizwi nka "Smart phones" bidindiza imitangire ya serivisi no kudatangira amakuru ku gihe.

Babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yagerega muri imwe mu mirenge ya Nkotsi, Muko, Muhoza na Kinigi aho basaba ubuyobozi kubageza ku ikoranabuhanga rijyanye no gukoresha telefoni zigezweho mu kazi kabo ka buri munsi.

Umwe muri bo yagize ati: " Dukeneye telefone zigezweho, kubera ko hari igihe umuturage ahura n’ikibazo gikomeye bigasaba ko ufotora kugira ngo ugaragaze ikibazo umuturage yahuye nacyo bikaba ngombwa ko ujya gutira, nyamara ubaye ufite telefone nziza byakorohera kohereza amakuru."

Undi mukuru w’umudugudu yagize: "Gukora raporo dukoresha impapuro bikaba ngombwa ko ufata urupapuro ukaruha umunyonzi ndetse rimwe na rimwe hari igihe urupapuro runyagirwa ya makuru ntagere aho washakaga kuyageza, tubonye telefone akazi kacu kakorwa neza tukajya dutangira amakuru na raporo ku gihe kandi bikajyana n’amafoto. Umuturage hari igihe aba afite ubwiherero bushaje nkaba nafotora nkohereza kuri Gitifu w’Akagari."

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Bwana Nsengimana Claudien yavuze ko ari byiza ko ba Midugudu nabo bakwiye kujyana n’iterambere ndetse bagakorana n’ikoranabuhanga ariko ngo byibuze hari icyamaze gukorwa.

Yagize ati: "Kuri iki kibazo cy’abakuru b’Imidugudu badafite telefone zibafasha gutanga amakuru kirazwi ariko hari intambwe imaze guterwa, kuko bahabwa uburyo bwo guhamagara batishyuye; mu gihe cyashyize bagiraga za gatoroshi gusa ariko turifuza ko nabo bagendana n’ikoranabuhanga. Hari n’uburyo bwo kuba bafata telefone bakazajya bishyura gake gake binyuze muri gahunda ya ’connect Rwanda’, ukishyura ibihumbi 23,000rwf ’ aho leta iba yashyizemo nkunganire ifatanyije n’umushoramari."

Meya Nsengimana yakomeje agira ati: "Uko ubushobozi buzagenda buboneka ba Mudugudu bazafashwa. Ngira ngo muziko hari n’igihe bagiye bahabwa amagare nibindi bikoresho bitandukanye, ubwo rero nabo ntibakwiye gusigara mu ikoranabuhanga."

Nubwo aba bakuru b’Imidugudu bavuga gutya hari bamwe muri bo bafite amikoro, aho usanga baragiye bagura telefone nziza zigezweho bigendanye n’ubushobozi bwabo kandi zikabafasha mu kwihutisha amakuru no gutanga serivisi zihuse ku baturage no ku babakuriye.

ifoto yafashwe ubwo bamwe mu bakuru b’imidugudu bari mu nama

Yanditswe na Jean Claude Ndayambaje

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru