Mu nama nyungurana bitekerezo y’Akarere ka Musanze n’Abafatanyabikorwa hakusanyijwe amafaranga asaga Miliyoni 64 yo guhangana n’ibibazo bicyigarije imibereho myiza y’Abaturage (Human Security issues)
Mu bitabiriye iyi nama itangira umwaka wa 2026 abatuye n’abikorera (PSF) bo mu mujyi wa Musanze biyemeje ko bagomba kugira uruhare mu iterambere ry’abaturage ndetse bafatanya na Leta mu kwita ku bikorwa remezo birimo n’imihanda.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Nsengimana Claudien yashimye uruhare rw’abafatanyabikorwa ba Musanze ndetse abasaba gukomeza kuba hafi akarere bakemura bimwe mu bibazo bikibangamiye imibereho myiza y’Abaturage.
Yagize ati: “Reka mbanze mbashimire ko mwitabiriye iyi nama, murazi ko hari byinshi dufite byo gukora kugira ngo umuturage wacu wa Musanze agire imibereho myiza, Iyi nama ni iyo kwisuzuma tureba ibyo twagezeho, twishimira umutekano mwiza dufite ndetse tunashimira abikorera PSF mu bikorwa byayo bigaragara birimo inyubako zikomeje kubakwa mu mujyi wacu wa Musanze no mu masanteri atandukanye, twishimira kandi imihanda yubatswe hirya no hino muri uyu mujyi ariko tunazirikana ko hakiri ibyo tugomba gushyiramo imbaraga birimo kubakira abatishoboye aho kuba no kubashakira ubwiherero bugendanye n’igihe.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice nawe yongeye gushimangira ko abafatanyabikorwa ba Musanze babishatse ntacyabananira gukora, ndetse yanashimye uburyo umujyi wa Musanze ukomeje gutera imbere umunsi ku wundi.
Ati “Reka mfate uyu mwanya mbanze mbashimire byumwihariko abafatanyabikorwa mwese mwitabiriye iyi nama nyunguranabitekerezo ku iterambere ry’akarere ka Musanze ariko natwe nk’intara tuzakora ibishoboka byose kugira ngo akarere ka gatere imbere, ndetse mbonereho no gusaba mwe mwitabiriye iyi nama kugira uruhare mu kugira inama abaturage bahabwa inkunga yo kwivana mu bukene kuyikoresha neza birinda gusesagura. Na none ngasoza nongera kubashimira igikorwa cy’ubwitange mwagaragaje uko mwifite kugira ngo tujyanemo mu kuzamura akarere ka Musanze nizera ntashidikanya ko ibyo mwiyemeje bizagerwaho.”
Iyi nama yari yatumiwemo, abikorera , abahagariye imiryango itegamiye kuri Leta , abanyamadini , abayobozi b’ibigo by’amashuri n’abandi bantu batandukanye bigeze gukorera mu karere ka Musanze .
Jean Claude Ndayambaje




















