Tuesday . 3 March 2026

INKURU ZIGEZWEHO

  • 1 March » Gicumbi: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe guhangana n’ibiyobyabwenge – read more
  • 24 February » Trump yahakanye inkuru ivuga ko umuyobozi mukuru w’igisirikare cya Amerika arwanya igitero kuri Irani – read more
  • 24 February » Umuhungu wa Robert Mugabe yarezwe icyaha cyo gushaka kwica – read more
  • 23 February » Ubumwe bw’Uburayi (EU) yatangaje ko itazemera izamurwa ry’imisoro ku bicuruzwa byoherezwa muri Amerika nyuma y’icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga – read more
  • 23 February » Abantu babiri bishwe n’impanuka ku munsi wa mbere wa Tour du Rwanda – read more

Musanze: Bamaze imyaka irenga 10 batishyurwa ingurane, ubuyobozi bukabashinja kutamenya kureba kuri Konte zabo

Friday 26 May 2023
    Yasomwe na

Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude

Nta minsi myinshi Umugenzuzi w’Imari ya Leta abwiye umunyamakuru wa Mamaurwagasabo ko Leta itajya yambura abantu bakoze cyangwa abo isabwa kwishyura amafaranga bitewe n’ibikorwa remezo bikenewe cyangwa isoko ryatanzwe bigakorwa, agashimangira ko igishoboka cyaba gutinda kwishyurwa.

Gusa siko abaturaye mu karere ka Musanze mu murenge wa Rwaza, mu kagari ka Bumara babibona.

Baravuga ko bamaze imyaka irenga 10 mu gihirahiro, batishyurwa ingurane z’ubutaka bwabo bwangirijwe ahanyujijwe urugomero rw’amashanyarazi rwa Mukungwa ya 2.

Aba baturage babitangarije umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga mu murenge wa Rwaza basaba ko bakwishyurwa ngo kubera ko inzara yenda kubica.

Nyobora Phabien ni umwe muri bo, agira ati: " Kuva batangira kubaka urugomero rwa Mukungwa II (ya kabiri) mu myaka myinshi ishyize imirima yacu yarangiritse ariko amafaranga batubariye y’ingurane ntayo twigeze tubona, ubu ntabwo wajya gukubitamo isuka, turashonje."

Akomeza agira ati: "Turibaza impamvu bishuye bamwe ariko twe bakatwirengagiza, bahora batubwira ngo barimo kubikurikirana, ugasanga turi mu gihirahiro, ntawamenya icyo bizatanga, turi mu rujijo rwose."

Undi muturage witwa Habingabwa Jean Bosco nawe agira ati: "Batwimye ingurane zacu, ubu njye bamfitiye ibihumbi birenga 700, twarabajije kenshi gashoboka ariko amaso yaheze mu kirere, habe n’ifaranga na rimwe bigeze bampa; muze kutubariza impamvu batatwishyura ubutaka bwacu bayoboyemo amazi y’urugomero, ubu ntitugihingamo imyaka, turababaye cyane."

Twifuje kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri iki kibazo maze umuyobozi w’Ikigo cy’Ingufu (REG) ishami rya Musanze, Bwana Jasson Munyanziza avuga ko gutinda kwishyura aba baturage byagiye biterwa nuko bamwe batari bafite ibyangombwa byuzuye.

Yagize ati: "Batinze kwishyurwa bitewe nuko hari bamwe batari bafite ibyangombwa byuzuye, ndetse hari bamwe baza kurekarama (kubaza) twajya gusuzuma tugasanga amafaranga yaroherejwe ku ma konti yabo ahubwo batarigeze bajya kuyabikuza kubera ko batajyaga kureba kuri konti zabo amafaranga agasubirayo, twabasabye kujya gusubiramo amakonti yabo ubu icyo cyarakemutse, gusa ubu icyo twabizeza uyu mwaka uzarangira bose barishyuwe abasigaye kuko ubu biri mu nzira nziza,"

Uyu muyobozi akomeza avuga ko bafatanyije n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze ibyangombwa by’aba baturage byasubiwemo, ndetse avuga ko badashobora kwishyura umutungo bitagaragara ko ari uw’umuturage, agashimangira ko ariyo mpamvu babanje gusuzuma ibisabwa byose mbere yo kwishyura izi ngurane.

Kuri ubu 14 mu barekarama barishyuwe ntibabimenya kubera kudakoresha konte zabo, ngo abasigaye batarishyurwa ni 12 ariko umwaka wa 2023 uzarangira barabonye amafaranga yabo.

feature-top
feature-top

Any message or comments?

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Log in
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

Iyandikishe ujye ubona Amakuru