Yanditswe na Ndayambaje Jean Claude
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze, umurenge wa Rwaza, mu kagari ka Bumara baravuga ko bagicana agatodowa kandi Urugomero rw’amashanyarazi rwa Mukungwa ya 2 ruri iwabo mu rugo.
Ibi babibwiye umunyamakuru wa mamaurwagasabo ubwo yageraga muri uyu murenge bamubwira ko babona iterambere Igihugu cy’u Rwanda kigezeho bari bakwiye kugendana naryo ariko ngo hari aho basigaye.
Abaganiye n’umunyamakuru bose bahuriza ku kuba bari mu icuraburindi ndetse ngo bakora urugendo rurerure bagiye gushesha ifu y’igikoma mu gihe bakabaye bafite imashini isya ibigori n’amasaka, yewe bakajya banacajinga na telefone bakumva na Radio ariko nta muriro bafite kandi ucanira abandi uturuka mu masambu yabo.
Turahirwa Seraphine yagize ati: "Ikibazo dufite hano ni umuriro w’amashanyarazi; dufite urugomero mu mbuga iwacu ariko nta muriro dufite. Mudutumikire, mutubwirire abayobozi ko turi mu icuraburindi, ducana udutodowa, abana bakabura uko basubiramo amasomo."
Undi muturage witwa Hagumimana Jean Damascene nawe yagize ati: "Amashanyarazi bayajyana ahandi bayanyujije mu rugo, twarumiwe, reba kuba dufite urugomero rwa Mukungwa ya kabiri ariko tukaba turara mu mwijima kandi iyi santere ubona uburyo ishyushye, muzatubarize rwose impamvu bataduha umuriro kandi duturanye nayo hano muri Bumara."
Aba baturage bakomeza bashimira Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame ko yabagejeje kuri byinshi birimo umutekano, n’indi mibereho myiza ariko ngo barasaba ko yabagezaho amashanyarazi bagaca ukubiri n’agatodowa n’ibishishimuzo.
Twifuje kumenya icyo ubuyobozi buvuga kuri iki kibazo maze umuyobozi w’ishami rya REG mu karere ka Musanze, Eng. Jasson Munyanziza avuga ko aba baturage bashonje bahishiwe.
Yagize ati: "Muri Musanze dufite project (Umushinga) munini turimo gukora mu gucanira ibihumbi birenga 29 by’abaturage, amashanyarazi dutanga aba mu byiciro bibiri; hari afatiye ku miyoboro migari n’ayo ku mirasire y’izuba kandi muri Musanze nta gice nta kimwe kidafite gahunda yo gacanirwa,"
Akomeza agira ati: "Aba baturage ba Rwaza ntabwo basigaye, bitarenze 2024 buri wese azaba afite amashanyarazi nkuko babyemerewe na Perezida wa Repubulika, bashonje bahishiwe, umuriro uzabageraho."
Umurenge wa Rwaza ni umwe mirenge 15 igize akarere ka Musanze, ugizwe n’imisozi yeraho imyaka cyane, ubukungu bw’abaturage bushingiye ahanini ku buhinzi n’ubworozi; usanga hamwe na hamwe mu dusantere two mu kagari ka Bumara hakonje kubera kutagira amashanyarazi. Baturanye n’urugomero rwa Mukungwa ya kabiri rukwirakwiza umuriro hirya no hino mu gihugu ariko rukibagirwa aho ruyakura.


















